skol
fortebet

Gatsibo: Abaturage basubijwe ihene zirenga 20 bari baribwe

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Polisi y ‘u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafashe ihene zigera kuri 23 zari zaribwe mu miryango itandukanye yo mu karere ka Nyagatare

Sponsored Ad

Izi hene zibwe mu ijoro ryo kuwa 4 Nzeri, mu murenge wa Karangazi akagari ka Musenyi.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi muntara y’ Uburasirazuba avuga ko izi hene zafatiwe mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo, kuwa 5 Nzeri uyu mwaka.

Yagize ati:” Nyuma yo kumenya ko hari ihene zibwe mu Karere ka Nyagatare, Polisi ifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, twatangiye gushakisha izi hene, ziza gufatirwa mu murenge wa Rwimbogo mu kagari ka Rwikiniro.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko ibikorwa byo gushakisha izi hene byakoze na Sitasiyo ya Polisi ya Rwimbogo.

Yagize ati:’’ zimwe muri izi hene zigera kuri 16 zafatiwe hafi n’ishyamba rya Gatsibo mugihe 7 zafatiwe mu ishyamba rya Gabiro mu gihe abagize uruhare muri ubu bujura bari bagishakisha abaguzi.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko Mutsindashyaka Patrick w’imyaka 34 y’amavuko umwe mubakekwaho ubu bujura ubu yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, mu gihe abandi bagishakishwa.

Makuruki yatangaje ko CIP Kanamugire asoza agira inama abaturage kutishora mu bikorwa by’ubujura kuko biri mubikorwa bihungabanya umutekano bikaba bihanwa n’amategeko.

Yagize ati:’’ Uretse kuba bihungabanya umutekano w’umuntu wabuze ibye, mukwiye kuzirikana ko ubujura ari cyimwe mubyaha bihanwa n’amategeko bityo mukaba mukwiye kwirinda ingaruka zabageraho mugaharanira kwiteza imbere mukoresheje amaboko yanyu.’’

Izi hene zikaba zarashubijwe ba nyirazo aribo Nsengiyumva Francois, Mukankusi Bonifrida, ndetse na Benon Rwivanga.

Mukankusi umwe mu bashubijwe ihene ze yashimiye inzego z’umutekano umwete n’umurava zikorana mu gutabara abaturage.

Yagize ati:’’ Ihene ni itungo rifasha nyiraryo kugira imibereho myiba, arazigurisha akabona amafaranga, cyangwa akabona ifumbire akabasha guhinga akeza, turashimira Polisi n’abo bafatanyije mu bikorwa byo gushakisha aba bajura tukaba dushubijwe amatungo yacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa