skol
fortebet

Gen. Kabarebe yagereranyije Kayumba na Sankara nk’inzuki zitabasha kudwinga

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu nama yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye ibiganiro bitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 3 Mata 2019, Gen. Kabarebe usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano yavuze ko u Rwanda rudatewe ubwoba na Kayumba Nyamwasa, Callixte Sankara n’indi mitwe y’iterabwoba nka FDLR ko bameze nk’inzuki zitabasha kudwinga.

Sponsored Ad

Ubwo yabazwaga n’umwe muri uru rubyiruko ni ba nta nkeke imitwe irwanya u Rwanda yatera umutekano w’igihugu,Gen. Kabarebe yavuze ko iyi mitwe imeze nk’uruyuki ruduhirira ku gutwi ku’umuntu ntirubashe kudwinga.

Yagize ati “Aba sinzi icyo bahagarariye, sinzi intego bafite. Nta bwoba baduteye. Umuntu yavuga ko ari kirogoya idashinga. Ni nk’uruyuki ruza rukaguma ku gutwi ntirukudwinge. Ni nk’inzukira ikomeza kuduhira, ugahora wikubita wihungura.Muve ku nzukira, ntizibateshe umwanya mwe mwubake igihugu cyanyu kuko zizahora ziduhira gusa.’’

Gen Kabarebe yavuze ko imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’izindi, igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nta mbaraga ifite, kuko n’abayigize baryana hagati yabo iyo bashatse guhuza imbaraga.

Ibitekerezo

  • The madness and fear are increasing day to day, how old man can spend time lying to juniors? The coming days will tell us the truth.

    The madness and fear are increasing day to day, how old man can spend time lying to juniors? The coming days will tell us the truth.

    Izo nzuki zituma abasilikare bacu barara muri nyungwe amakompora konumva umuntu yagombye kuzitondera ra? Ejobundi ntimwatubwiyeko zishe abasilike 3 ba RDF ubundi ngo zateye kwa Gitifu zitwika imodoka ye? ngo zashimuse abaturage nyuma zirabarekura? Nubundi njyewe iyobavuze inzuki ndatinya iyo bavugako ari imibu wenda nari kubyumva kuko inzuki burya ni hatari niyo ihitamo niba igomba kukudwinga cyangwa ntabwo zanga kukudwinga kuberako zigutinye.Uzazisagarire urebe uko bigenda.

    Nibyo numvise na Murokore avugako ari amabandi aza kwiba amahene, Ati mukaze amarondo kuko umutekano arimwe bambere bawushinzwe. Iyo abantu bavuzeko babonye abantu barenga 100 bambutse mu karere runaka, uwo muturage urara irondo aho haricyo yakora kurizo nzuki? Byaba ari kimwe no kujya ku cyari cy’amavubi yiturije ukakinyeganyeza.

    War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa