skol
fortebet

Gen Kazura yavuze impinduka zakorwa mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro

Yanditswe: Friday 19, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura asanga igihe kigeze ngo habe amavugurura mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi kuko kubungabunga amahoro bisaba kubanza kuyashaka no kuyagarura aho yahungabanye.
Gen. Kazura yabigarutseho mu kiganiro ku hazaza h’ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro ari na cyo gisoza inama ku mutekano, National Security Symposium 2023 imaze iminsi 3 ibera muri Kigali Convention Centre.
Gen. Kazura yavuze ko gusuzuma no gusesengura ahazaza (...)

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura asanga igihe kigeze ngo habe amavugurura mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi kuko kubungabunga amahoro bisaba kubanza kuyashaka no kuyagarura aho yahungabanye.

Gen. Kazura yabigarutseho mu kiganiro ku hazaza h’ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro ari na cyo gisoza inama ku mutekano, National Security Symposium 2023 imaze iminsi 3 ibera muri Kigali Convention Centre.

Gen. Kazura yavuze ko gusuzuma no gusesengura ahazaza h’ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro ari ikiganiro cy’ingirakamaro kuko muri iki gihe kuko umutekano mu bihe biri imbere uri mu rwijiji kubera ibibazo by’iterabwoba n’ibitero by’ikoranabuhanga bivuka buri munsi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko bitumvikana uburyo hashyirwaho ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu gace runaka katarangwamo amahoro kandi akazi k’ibanze kakabaye gakorwa aho hantu ari ukuhagarura amahoro nyuma akaba ari bwo hashyurwaho uburyo bwo kuyabungabunga.

Gen. Kazura atanga urugero rwa MINUAR ubutumwa bw’amahoro bwa LONI bwari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi bwatereranye Abanyarwanda icyo gihe kandi ari bwo bari babakeneye cyane kurusha ikindi gihe.

Avuga ko amakosa agenda akorwa mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro ashobora gukosorwa niba koko ubwo butumwa buba bufite intego yo kurinda abaturage kuko ari bo baba bakeneye amahoro.

Yavuze ko ingero z’ibikwiye kuba bikorwa zihari kandi zigenda ziyongera, agatanga urugero ku mikoranire y’u Rwanda n’ibihugu bya Santarafurika na Mozambique. Nko muri Mozambique Gen. Kazura yagaragaje ko icyo ingabo z’u Rwanda zabanje gukora ari ukugarura umutekano wari warabuze mu Btara ya Cabo Delgado none ubu ibikorwa bihari bikaba ari ibyo kubungabunga uwo mutekano n’amahoro kuko byamaze kugaruka.

National Security Symposium, ni inama ku mutekano itegurwa n’Ishuri rikuri ry’Ingabo z’u Rwanda, Rwanda Defense Force Command and Staff College ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, RDF. Iy’uyu mwaka ikaba imaze iminsi 3 ibera muri Kigali Convention Centre, ikaba yaritabiriwe n’impuguke ndetse n’inararibonye mu by’umutekano ziturutse hirya no hino ku Isi, abashakashatsi n’inzobere mu nzego zitandukanye mu nzego za gisivile n’iza gisirikare mu bihugu bitandukanye no ku rwego mpuzamahanga.

National Security Symposium yitabiriwe n’impuguke ndetse n’inararibonye mu by’umutekano ziturutse hirya no hino ku Isi, irimo kubera muri Kigali Convention Centre. Photo: Rwanda MoD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa