skol
fortebet

Gen. Nyamvumba avuga ko ubutumwa bw’amahoro butita ku basivile bwagafashwe nk’ubudafite agaciro

Yanditswe: Thursday 31, Aug 2017

Sponsored Ad

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen.Patrick Nyamvumba, aravuga ko ubutumwa bwose bwo kugarura amahoro butita ku kurinda abasivile bwagafashwe nk’ubudafite agaciro.
Ishingiro ry’ibi ngo ni uko kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira imiterere y’amakimbirane yahinduye isura.
Ibi umugaba mukuru w’ingabo yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro mu nama itegura iy’ aba manisitiri b’ingabo izabera muri Canada mu kwezi kwa cumi. Iyo nama ni inama yo ku rwego rwo hejuru iziga ku bikorwa by’umuryango (...)

Sponsored Ad

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen.Patrick Nyamvumba, aravuga ko ubutumwa bwose bwo kugarura amahoro butita ku kurinda abasivile bwagafashwe nk’ubudafite agaciro.

Ishingiro ry’ibi ngo ni uko kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira imiterere y’amakimbirane yahinduye isura.

Ibi umugaba mukuru w’ingabo yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro mu nama itegura iy’ aba manisitiri b’ingabo izabera muri Canada mu kwezi kwa cumi.
Iyo nama ni inama yo ku rwego rwo hejuru iziga ku bikorwa by’umuryango w’abibumbye byo kugarura amahoro ku isi.

Inkuru ya Royal Tv ivuga ko abatekinisiye biganjemo abahanga mu bya gisirikare n’abahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye baturutse mu bihugu 46 bateraniye i Kigali kuva kuri uyu wa kabiri, baramara iminsi ibiri bategura ingingo zikomeye zizagarukwaho mu nama ikomeye izahuza aba minisitiri b’ingabo b’ibihugu by’umuryango w’abibumbye izabera muri CANADA mu kwezi kwa 11.

Bimwe mu byo aba batekinisiye barimo gusesengura ni ukureba icyakorwa kugira ngo ubutumwa bwo kugarura amahoro burusheho gukorwa neza.

Aba bahanga kandi barasuzuma niba ibyo ibihugu byiyemeje mu gushyigikira Misiyo z’umuryango wabibumbye zo kugarura amahoro byaratanzwe, ku ruhande rw’u Rwanda ibyo rwari rwemeye mu gushyigikira ubutumwa bwo kugarura amahoro byaratanzwe kandi ngo hari n’ibindi bishobora gutangwa.

Kuba imyivumbagatanyo n’amakimbirane yarahinduye isura nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen.Patrick Nyamvumba abishingiraho ashimangira ko ubutumwa bw’amahoro budashingiye ku kurinda abasivile buba ari ubwagaciro gake.

Kugeza ubu ku isi hari misiyo zo kugarura amahoro zigera kuri 15.
9 muri zo zifite inshingano zo kurinda abacivile, Muri izo 9 zifite inshingano zo kurinda abacivile umunani ziri mu bihugu by’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa