skol
fortebet

Gicumbi: Meya n’ abari bamwungirije begurijwe rimwe kubera amakosa yagaragajwe na raporo y’ umugenzuzi

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

Inama njyanama idasanzwe y’Akarere ka Gicumbi yeguje MUDAHERANWA Juvenal wari Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi na MUHIZI Jules Aimbable wari umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe ubukungu ndetse n’ uwari Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage BENIHIRWE Charlotte.

Sponsored Ad

Perezida w’ Inama Njyanama y’ akarere ka Gicumbi Kayombya Dieudonne yatangarije Umuseke ko kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 basuzumye bagasanga aba bayobozi uko ari batatu barakoze amakosa akomeye bahita beguzwa.

kuri Raporo y’ubugenzuzi yakozwe ku mishinga ikorera mu Karere ka Gicumbi, ndetse n’uburyo bw’imicungire y’ibigo by’amashuri ku mafaranga yoherezwayo ayo bita ‘school feeding na Capitation grant’ aho abajyanama basanze amakosa yagaragaye muri izo gahunda uko ari ebyiri aremereye cyane.”
KAYOMBYA avuga ko Komite nyobozi (Mayor n’abamwungirije) bananiwe kugaragariza inama njyanama inzira na gahunda zo gukosora amakosa yagaragaye ndetse n’inama zatanzwe ku buryo byaha ikizere abajyanama ko bitazongera.

Ati “Abajyanama rero bayafashe nk’amakosa aremeye adashobora gutuma akarere gatera imbere, babibona nk’aho Komite nyobozi itarimo kuzuza inshingano zayo neza, hanyuma baza kugera kuri iyo ntambwe yo kubahagarika ku nshingano zabo.”

Chairman wa njyanama ya Gicumbi, yavuze ko iriya raporo bagendeyeho yakozwe n’abagenzuzi baturutse mu nzego zitandukanye ku rwego rw’igihugu, harimo abavuye muri Minisiteri y’imari, abavuye muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’abavuye mu turere dutandukanye, bahuriye mu karere ka Gicumbi bakora ubugenzuzi bucukumbuye bw’imishinga itandukanye yashyizwe mu bikorwa hagati y’umwaka wa 2013 na 2017.

Mu yandi makosa akomeye ngo agaragara muri iyi Raporo harimo imishinga yatinze kurangira kandi ngo gutinda kurangira k’umushinga bituma n’abari bagenewe wa mushinga batinda kugerwaho n’inyungu zawo.

KAYOMBYA ati “Ikindi ni imishinga yarangiraga ariko ugasanga idakora, idaha inyungu abo yagombaga guha inyungu, n’imishinga yagendaga itabwa na ba rwiyemezamirimo, rimwe na rimwe kandi ugasanga n’uruhare rw’abayobozi b’akarere mu gukurikirana ba rwiyemezamirimo bataye imishinga ntabwo ruhare ndetse nta n’ingamba zo kubakurikirana.”

Uyu muyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Gicumbi avuga ko babaye batoye by’agateganyo umujyanama witwa Jean Claude Sewase, kugira ngo abe abaye umuyobozi w’akarere w’agateganyo mu gihe hagitegurwa amatora agomba kuba mu gihe kitarenze amezi atatu nk’uko amategeko abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa