skol
fortebet

Gicumbi: Polisi yarashe abagabo 3 bakekwagaho gucuruza kanyanga barapfa

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

Abagabo batatu barasiwe I Gicumbi na polisi barapfa,bakekwaho kurangura rwihishwa Kanyanga muri Uganda,barangiza bakayikwirakwiza mu baturage batandukanye batuye muri aka karere.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo kuwa Gatanu,taliki ya 10 Gicurasi 2019,mu mudugudu wa Muramba mu Kagari ka Nyabishambi, Umurenge wa Shangasha ho muri Gicumbi, haramutse umukwabu wo gufata aba bagabo bazwi nk’abarembetsi nyuma y’amakuru ubuyobozi bw’Umudugudu bwari bufite ko hari abagabo umunani bakuraga Kanyanga muri Uganda bakayikwirakwiza mu baturage.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Muramba, afatanyije n’abaturage bagerageje gufata bamwe muri aba barembetsi babambura na kanyanga bari bafite.

Amakuru ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyahawe n’abaturage, ni uko nyuma yo kwamburwa iyi kanyanga,aba barembetsi byabanze mu nda batera uyu muyobozi mu rugo bafite imihoro n’ibibando, bamusaba ko abasubiza kanyanga yabambuye cyangwa bakamwica.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yabwiye IGIHE ko aba barembetsi batemye umuyobozi w’umudugudu ku kuboko banamwambura telefoni, umukozi w’Umurenge watabaye nawe baramukomeretsa banamwambura telefoni ebyiri.

Yakomeje agira ati “Abaturage batabaje Polisi ihageze isanga abo bagabo bagiye kwihisha. Igerageza kubasaba kwitanga mu maboko y’inzego z’umutekano baranga. Guhera saa sita kugeza saa moya abo bagabo bari bigize ingunge barwanya inzego zishinzwe umutekabo bakoresheje amabuye kandi bari bafite n’imihoro itatu.

Baje gutabwa muri yombi uko ari batanu bajya gufungirwa kuri RIB i Byumba. Mu rukerera ubwo bari babafunguriye hamwe n’abandi ngo bajye mu bwiherero nibwo batatu bahise birukanka, abapolisi barabahagarika baranga niko kubarasa.”

Uyu muyobozi yashimiye abaturage uburyo bakomeje gutanga amakuru ku bacuruza kanyanga, abasaba kurushaho kuyatangira ku gihe kandi bakamenya ibyo bagenzi babo bakora umunsi ku munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa