skol
fortebet

Gisozi: Uwari uzwi nka Gafotozi yarashwe n’ abashinzwe umutekano nyuma yo gufatanwa urumogi akabarwanya

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Byukusenge Innocent w’imyaka 32 bahimbaga Gafotozi yafatanywe udupfunyika tw’urumogi dusaga 60 agerageza guhangana n’inzego z’umutekano bahita bamurasa.
Byabereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, akagari ka ruhango mu mudugudu wa Kanyinya, kuri uyu wa 21 Kanama 2018.
Abaturage babonye uko byagenze bavuga ko hari umuntu yaje kwa Gafotozi yambaye sivile akamwaka urumogi nk’ ushaka kugura, undi akagira amakenga kuko yabonaga hari abandi bagabo bahagaze aho babareba. Gafotozi (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Byukusenge Innocent w’imyaka 32 bahimbaga Gafotozi yafatanywe udupfunyika tw’urumogi dusaga 60 agerageza guhangana n’inzego z’umutekano bahita bamurasa.

Byabereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Gisozi, akagari ka ruhango mu mudugudu wa Kanyinya, kuri uyu wa 21 Kanama 2018.

Abaturage babonye uko byagenze bavuga ko hari umuntu yaje kwa Gafotozi yambaye sivile akamwaka urumogi nk’ ushaka kugura, undi akagira amakenga kuko yabonaga hari abandi bagabo bahagaze aho babareba. Gafotozi ngo yahise ashaka guhunga baramwirukana ashaka kubarwanya muri uko kubarwanya aca ishati y’ ushinzwe umutekano bahita bamurasa.

Abaturage bamurebaga aho yagaragurikiraga mu rutoki byabateye agahinda gusa ngo basanzwe babizi ko yacuruzaga urumogi ndetse bazi n’ ububi bwarwo.

Abaturage bavuga ko nyakwigendera yarashwe amasasu ane. Igisirikare cy’ u Rwanda cyemeje ko uyu musore yarashwe n’ abasirikare n’ abapolisi kuko yarimo abarwanya.

Umusore yafatanywe urumogi ahangana bikomeye n’inzego z’umutekano abaciraho imyenda mu kwitabara baramurasa arapfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile yemeye iby’iri yicwa rya Byukusenge ati, “Mu gihe inzego z’umutekano zari mu kazi zafatanye umusore ibiyobyabwenge birimo urumogi, umusore ashaka guhangana nabo, agera naho abaciraho imyenda, nta kundi byari kugenda kugera aho arwanya inzego z’umutekano zifite ibikoresho bya gisirikare nta cyagombaga gukurikiraho baramurasa ahita apfa.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kutivanga mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi kandi banafatwa ntibagerageze guhangana kuko inzego z’umutekano zifite inshingano zo guhangana n’uwo ariwe wese ugerageza gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Byukusenge(Gafotozi) yasize umugore n’ abana bane. Amakuru avuga ko yari atuye ku Gisozi ariko avuka mu karere ka Nyamasheke

Ibitekerezo

  • Agomba kuba yari yanyoye urumogi rwinshi kuko guhangana n’umuntu ufite imbunda bisaba kuba uri umusazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa