skol
fortebet

Goverinoma y’U Rwanda yakuyeho urujijo ku bizatunga abimukira bazava mu Bwongereza

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatanze ubusobanuro ku mafaranga azifashishwa muri gahunda yo kwakira abimukira bagiye kuza mu Rwanda bavuye mu gihugu cy’u Bwongereza , asobanura ko aya mafaranga atazaturuka mu isaduku ya Leta y’U Rwanda nk’uko benshi bakomeje ku byibaza.

Sponsored Ad

Ibi Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The New Times dukesha iyi nkuru ko ubufatanye bushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi byagiranye muri Mata 2022,agamaije gushakira umuti ikibazo cy’abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko , bigashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye dore ko iyo baza babanza kunyura mu nzira zigoye .

Ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzahabwa amafaranga angana na miliyoni 140 z’amapawundi ,azazifashishwa mu gufasha no kwitegura abaimukira bazahagera mbere ,ibihugu byombi bikazakomeza gukorana kugira ngo iyo gahunda izanozwe neza.

Yolande Makolo yabajijwe niba muri iyo gahunda nta mafaranga azava mu isanduku ya Leta y’u Rwanda, mu gihe igihugu gifite ibindi bibazo bicyugarije cyakabaye gihanganye nabyo.

Mu gusubiza yagize ati "Ku bijyanye n’amafaranga avuye mu misoro y’abaturage, ni oya. Hari ishoramari rishya u Bwongereza buri gushyira muri iyi gahunda, rizafasha ahubwo amafaranga ava mu misoro y’abaturage gukora ibirenzeho mu gufasha izindi gahunda dusanganywe."

U Bwongereza mu mwaka ushize bwatangaje ko nibura ku munsi bukoresha miliyoni 7 z’amapawundi yo kwita ku bimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko. Ubaze ku mwaka, nibura u Bwongereza butakaza miliyari 2.5 z’amapawundi yo kwita kuri abo bantu.

Yolande Makolo yavuze ko u Bwongereza bwiteguye gufasha u Rwanda kubaka ubushobozi buzatuma abo bimukira babishaka baguma mu Rwanda, bakahabona amahirwe atuma bagera ku nzozi zabo.

Yakomeje ati "Icyo u Bwongereza burimo gukora ni ukubaka ubushobozi bwacu kugira ngo tubashe kwita kuri aba bimukira, noneho hejuru y’iyo nkunga u Bwongereza buzanashora imari mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, kugira ngo tubashe gukora byinshi ku byo dukora haba mu bikorwa remezo, guteza imbere urwego rwa serivisi, guteza imbere uburezi, mu gutanga amahugurwa menshi haba ku banyarwanda ndetse n’abimukira."

Makolo yabajijwe uburyo u Rwanda nk’igihugu gikennye cyakwemera gufasha u Bwongereza muri iki kibazo, aho kubureka ngo bukorane n’inzego bireba nk’ishami ryita ku mpunzi risanzwe ribifitemo ubunararibonye.

Yagize ati "U Rwanda rubikora kubera ko Abanyafurika ntabwo turi isoko y‘ibibazo gusa dushobora no kuba isoko y’ibisubizo. Muzi ko u Rwanda rufite ubufatanye bwinshi mu nzego zitandukanye, tuzwi mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bice bitandukanye by’isi, dufitanye amasezerano ajyanye n’umutekano n’ibihugu bitandukanye muri Afurika, tubasha kugira uruhare no gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo zitandukanye bireba isi."

"Ibyo turimo gukora ubu ku bimukira ni uko ari ikibazo gihangayikishije isi. Niba gikeneye igisubizo gihuriweho n’isi yose, twiteguye kugira uruhare mu gushaka uburyo bushya bwo gukemura ikibazo cy’abimukira, mu buryo budafasha isi mu kugikemura gusa, ahubwo bunadufasha natwe nk’abanyarwanda."

Makolo yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira ari bushya, bityo abantu bakwiriye kubuha amahirwe bakareba ko butanga umusaruro.

Ati "Abantu bakwiye kubuha amahirwe kandi butanze umusaruro bwagera no ku bihugu byinshi. Yego turimo gufasha u Bwongereza gukemura ikibazo bufite, ariko u Bwongereza nabwo burimo gushyira ubushobozi hano mu Rwanda, ku buryo dushobora kubwifashisha mu kubaka u Rwanda rwiza twifuriza Abanyarwanda."

Inkunga u Bwongereza buzajya buha u Rwanda yagenewe ibikorwa birimo imyiteguro yo kwakira aba bimukira, hakaba n’igice cyagenewe gutera inkunga iterambere ry’ubukungu nko mu bikorwa remezo, imyubakire, uburezi n’ibindi.
Yolande Makolo yavuze ko u Bwongereza bwiteguye gutanga andi mafaranga bitewe n’abimukira buzajya bwohereza.

Ati "Nitumara kubona neza umubare w’abimukira bazaza n’igihe bazazira, hazatangwa ubushobozi bw’inyongera kugira ngo babashe kwakirwa neza mu baturage, bahabwe amahugurwa bakeneye bafashwe gutangira ubucuruzi, kubasha kubona ubutaka, bizaterwa n’umubare w’abimukira bazoherezwa hano n’igihe bazazira."

Yongeyeho ati "Tuzakira aba bimukira mu ngo zitandukanye muri Kigali, si inkambi, gereza cyangwa ibigo bifungirwamo by’igihe gito, tuzabashakira aho kuba mu muri Kigali no mu Mijyi yunganira Kigali. Bazatuzwa mu baturage ku nkunga ya Guverinoma mu myaka runaka, twizera ko bazaba bamaze kumenyera ku buryo babasha gukomeza ubuzima bwabo."

Muri icyo gihe ngo bazafashwa kwiga, bahabwe amahugurwa atandukanye yabafasha gutangira ubucuruzi, ndetse no kwiga indimi zikoreshwa mu Rwanda.
Ibikorwa bya mbere byo kwitegura abo bimukira byaratangiye aho kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inzu zizatuzwamo abo bimukira mu karere ka Kicukiro.

Ni inyubako biteganyijwe ko zizatwara miliyari 60 Frw aho hagiye kubakwa inzu 528 zikazuzura mu gihe cy’amezi atandatu.

Abimukira ba mbere bagombaga kugera mu Rwanda mu mwaka ushize, icyakora byatindijwe n’ikirego cyatanzwe mu nkiko zo mu Bwongereza, bamwe bagaragaza ko kohereza abo bantu binyuranyije n’amategeko. Haracyategerejwe umwanzuro ku bujurire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa