skol
fortebet

Gufunga abapfobya jenoside ntacyo byamara – Ingabire M. Immaculée

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire M. Immaculée, avuga ko asanga bishoboka ko gufunga abantu bakekwaho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntacyo byamara, ko ahubwo bikwiriye gutekerezwaho kuko abo bantu bashobora kugera muri gereza bakanduza ibitekerezo byabo abo basanzeyo.

Sponsored Ad

Ingabire avuga ko ahubwo abantu nk’abo bakwiriye gukomeza kuganirizwa. Ati: “Kubafunga nta n’icyo byamara, ntacyo bimaze usibye ko wenda bajya kwangiza n’abari muri gereza, ahubwo ni bagume aha kandi bakomeze bavuge noneho bagaragare bose uko bakabaye. Uzi kwiyambura imyenda, ukiyambika ubusa ukajya hariya? Nibyo bari kwikorera.”

Ingabire M. Immaculée aganira na Igihe, yavuze ko ibi byaba ari ukwishyiraho umugogoro wo kubagaburira kuri Leta, bakarya imisoro y’abaturage. Ati: “Bariya kugenda ukabafunga, leta ikabatungisha imisoro yanjye, ntacyo mbona bimaze ahubwo ndagira inama abandi bantu b’imiryango yabo cyangwa inshuti zabo, nibabagire inama bareke gukomeza batoneka Abanyarwanda.”

Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rigaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo bihanishwa hagati y’imyaka itanu n’imyaka 15 y’igifungo hiyongereyeho n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa