skol
fortebet

Hashyizwe ku karubanda imyirondoro y’abantu banze kwitaba Polisi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe: Wednesday 06, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus Leta y’u Rwanda yashyizeho isaha yo kuba umuntu yageze murugo ari saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo mu buryo bwo gukumira ubwanda bwa Coronavirus gusa hari abatwara ibinyabiziga batabyubahirije bangana 209.

Sponsored Ad


Nkuko bigaragarazwa na Polisi y’u Rwanda isaba ko uwafashwe wese kuva tariki ya 25 Nzeri 2020 kugeza 5 Ukuboza 2020 harimo n’abananije polisi mu mirimo yabo bakwiriye kubitaba ku kicaro cya polisi ikorera ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Muri abo bashoferi harimo abari batwaye imodoka zabo bwite bangana na 143 ndetse na Moto 66 bose bakaba barandikiwe mu mujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus harimo n’amasaha yo kuba bageze murugo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu kizatangira guhera tariki ya 18 Mutarama 2021 kugira ngo biriya binyabiziga bifatwe mu gihe abari babitwaye cyangwa ba nyirabyo bazaba batitabye Polisi nk’uko babisabwa.

CP John Bosco Kabera akomeza avuga ko abagiye bagerageza bagacika polisi bibeshya cyane kuko iyo batwaye imibare iranga ikinyabiziga bayisigarana ndetse na Camera ziri mu muhanda bazifashisha mu gufata abo bibwira ko bacitse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba umuntu wese kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yashyizweho na Leta y’u Rwanda harimo kuba umuturage akwiriye kuba yamaze kugera murugo saa mbiri za n’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa