skol
fortebet

Hon. Mukabaramba yasuye irerero ry’ ikitegererezo asangamo abana barwaye amavunja

Yanditswe: Wednesday 07, Mar 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu Dr Mukabaramba yasuye ikigo mbonezamikurire cyo mu karere ka Gicumbi ababazwa no gusangamo abana barwaye amavunja asiga asabye ngo ntibizongere kubaho.
Irerero ry’ ikitegererezo Mukabaramba yasuye kuri uyu wa kabiri riherereye mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Miyove rirererwamo abana 147.
Dr Mukabaramba yasanze abana bamwe bahandurwa amavunja. Iri rerero riri mu gace gatuwe n’ abasigajwe inyuma (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu Dr Mukabaramba yasuye ikigo mbonezamikurire cyo mu karere ka Gicumbi ababazwa no gusangamo abana barwaye amavunja asiga asabye ngo ntibizongere kubaho.

Irerero ry’ ikitegererezo Mukabaramba yasuye kuri uyu wa kabiri riherereye mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Miyove rirererwamo abana 147.

Dr Mukabaramba yasanze abana bamwe bahandurwa amavunja. Iri rerero riri mu gace gatuwe n’ abasigajwe inyuma n’amateka ari nako gace kugarijwe n’umwanda cyane.
Uzamukunda Martha umuyobozi w’iri rerero avuga ko bari guhangana n’iki kibazo cy’isuku nke ku bana bo mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka. Yemeza ko iki kibazo cy’amavunja ubu kiri kugabanuka ugereranyije na mbere y’uko batangira kuza mu irerero.

Umuseke dukesha iyi nkuru watangaje ko Dr Mukabaramba yavuze ko ikibazo cy’isuku nke gikenewe guhagurukirwa cyane cyane mu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire mu babyeyi, ndetse n’abarezi ahantu nk’aha ubundi h’ikitegererezo.

Ati hariya ntabwo twakagombye gusangayo abana bafite umwanda cyane cyangwa batarya neza kandi ari ikigo cy’intangarugero, tugomba kureba aho tuvuye naho tugeze kugira tuveyo burundu, biriya byo turabikurikirana ntabwo bigomba kongera kugaragara muri ariya marerero.”
Yasabye abayobozi b’Akarere kwita cyane ku guhindura imyumvire ku isuku cyane cyane mu basigajwe inyuma n’amateka bakigaragaza kuba inyuma mu isuku n’imibereho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa