skol
fortebet

Iduka ritekerwamo Sambusa Down town muri gare ryafashwe n’inkongi y’umuriro [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Feb 2019

Sponsored Ad

Iduka rritekerwamo sambusa mu mujyi rwagati ahazwi nka Down town muri gare,ahaparika imodoka zigana kimisagara,ryafashwe n’inkongi y’umuriro,abantu benshi barahurura bararizimya karahava.

Sponsored Ad

Iri duka ritekerwamo sambusa z’inyama n’iz’ibirayi ryafashwe n’inkongiryahiye ahagana saa sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kabiri,abagenzi bari bategereje imodoka barahurura ndetse na kizimyamwoto ihita ihagoboka.

Bamwe mu bari Muri iyi gare batangarije UMURYANGO ko icyateye iyi nkongi ari amavuta yagombaga gutekwamo sambusa,yahiye cyane,bashyizemo sambusa umuriro urasimbuka,ufata kuri gas, biraka cyane,bitera iyi nkongi y’umuriro.

AbakozI bo muri Down town ndetse n’abahacururiza bahise batangira kuzimya umuriro bakoresheje za kizimyamoto zo mu yandi maduka y’iyi nyubako polisi isanga umuriro wazimye.

Nta kintu na kimwe cyangiritse uretse iri duka rya sambusa ryangiritse bikomeye kubera iyi nkongi.


Amafoto:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa