skol
fortebet

IGP Emmanuel K. Gasana yasabye Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda guhora biteguye gukumira impanuka

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye kunoza umurimo no guhora witeguye mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Ni ubutumwa yatanze ku italiki ya 9 Nyakanga , mu nama yagiranye n’abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Ashima imbaraga iri shami ryakoresheje kugirango impanuka zo mu muhanda zigabanuke ku buryo bugaragara mu myaka ishize, IGP Gasana yavuze ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda ku buryo burambye bisaba (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye kunoza umurimo no guhora witeguye mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ni ubutumwa yatanze ku italiki ya 9 Nyakanga , mu nama yagiranye n’abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ashima imbaraga iri shami ryakoresheje kugirango impanuka zo mu muhanda zigabanuke ku buryo bugaragara mu myaka ishize, IGP Gasana yavuze ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda ku buryo burambye bisaba gukorera ku mihanda uko bikwiye, ubushake mu kazi ndetse no kwita ku murimo bikwiye kuranga buri mupolisi.

IGP Gasana yagize ati:” Hari amategeko n’amabwiriza akwiye kubahirizwa na buri wese ukoresha umuhanda, cyane cyane abatwara imodoka.N’ubwo duhora mu bukangurambaga bwo kubaha amategeko y’umuhanda, ni n’inshingano yanyu ya buri munsi, guhora mwibutsa ayo mategeko atuma hatabaho uburangare mu gutwara ibinyabiziga.”

Yakomeje abasaba gushyira imbaraga mu gucunga uwo mutekano w’ingendo nyinshi cyane cyane mu gihe amatora yegereje.

Byagaragaye ko inyinshi mu mpanuka zo mu muhanda ziterwa n’umuvuduko ukabije, uburangare, imiterere y’ibinyabiziga, kutubahiriza ibyapa byo ku mihanda cyangwa gukoresha telefoni igihe batwaye n’ibindi,..

Mu gukumira izo mpanuka, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo gukoresha isuzuma ry’ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu buryo buhoraho, ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’ibindi,..

Iyi nama yahuje abapolisi bagera kuri 700, yarangiye bose bagaragaje ubushake bwo kuzacunga umutekano wo ku mihanda mu gihe cy’amatora ari mbere ndetse na nyuma yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa