skol
fortebet

IGP Gasana yakiriye itsinda ry’impuguke ryaturutse muri Nigeria

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu rugendoshuri rw’ibyumweru bibiri itsinda ry’impuguke ziri guhererwa amasomo yo mu rwego rwo hejuru ajyanye n’iby’ubuyobozi muri National Institute for Policy and Strategic Studies (NIPSS) riri Kuru muri Nigeria riri murugendo shuri mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama, ryasuye Polisi y’u Rwanda, aho ryakiriwe n’umuyobozi mukuru wayo IGP Emmanuel K Gasana ibasobanurira uruhare rw’umutekano mu iterambere ry’ubuhinzi.
Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, IGP (...)

Sponsored Ad

Mu rugendoshuri rw’ibyumweru bibiri itsinda ry’impuguke ziri guhererwa amasomo yo mu rwego rwo hejuru ajyanye n’iby’ubuyobozi muri National Institute for Policy and Strategic Studies (NIPSS) riri Kuru muri Nigeria riri murugendo shuri mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama, ryasuye Polisi y’u Rwanda, aho ryakiriwe n’umuyobozi mukuru wayo IGP Emmanuel K Gasana ibasobanurira uruhare rw’umutekano mu iterambere ry’ubuhinzi.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, IGP Gasana yabahaye ikaze abasobanurira urugendo rugoranye abanyarwanda bakoze ngo bagere ku iterambere bagezeho aho yavuze ati:”Twavuye kure, kuva muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ariko kubera ubuyobozi bufite icyerekezo dufite, ubu turi mu gihugu gitekanye kandi kihuta mu iterambere.”

Yakomeje avuga ati:”Twiyemeje kwihuta mu iterambere kandi buri munyarwanda abigizemo uruhare, cyane cyane ko dufite abafatanyabikorwa batandukanye barimo urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, komite zo kwicungira umutekano, amatsinda yo kurwanya ibyaha mu mashuri n’abandi.”

IGP Gasana yababwiye ko nta mutekano nta terambere ryagerwaho kandi ko nta terambere nta mutekano wagerwaho, bityo ko bigomba kugendana kandi kugirango mu Rwanda bigerweho hari gahunda zigenderwaho nk’icyerekezo 2020, gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II), n’inzindi.

Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, yasobanuriye izi mpuguke ibyo Polisi y’u Rwanda ikora n’ingamba yashyizeho kugirango abanyarwanda babe mu gihugu gitekanye kandi biteze imbere mu buhinzi.

Yababwiye ko mu guteza imbere ubuhinzi, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo gukumira no kurwanya irigiswa ry’ifumbire ziba zigenewe abahinzi, kugira uruhare muri gahunda ziteza imbere abaturage nka Gir’inka, kurwanya nyakatsi, kurengera ibidukikije dutera amashyamba, kurwanya iyinjizwa ry’amashashi mu gihugu, kurwanya isuri, kurwanya ibyonnyi nka Army worm, gucukura amaterasi y’indinganire, gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), n’ibindi.

Uyoboye iri tsinda ry’impuguke Jonathan Mela Djuma, yavuze ko baje gusura u Rwanda kugira ngo barebe icyo rukora mu ikoranabuhanga n’uko baryifashisha mu guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho.

Yavuze ati:”Twaje gusura u Rwanda kuko ari igihugu gitekanye kandi kiri kwihuta mu iterambere ry’ikoranabuhanga, ngo turebe uko umutekano n’iryo terambere gifite bigira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi.Twese tuzi ko umuhinzi akeneye gukorera akazi ke ahantu hatekanye, kandi n’ibivuye mu buhinzi bwe akabijyana mu isoko rirangwamo umutekano.”

Yakomeje avuga ati:”Ubushakashatsi turimo, butwereka ko utabukorera ahantu hatari umutekano, kandi ibikorwa by’iterambere byose bikorerwa ahantu hatekanye. Niyo mpamvu twaje mu Rwanda ngo batubwire uko Polisi y’u Rwanda yagize uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano byatumye abakora umwuga w’ubuhinzi n’ibigendanye nabwo bakora akazi kabo neza.”

Iri tsinda ry’impuguke riri mu Rwanda rikaba rigize icyiciro cya 39 kiri gukurikira amasomo muri National Institute for Policy and Strategic Studies (NIPSS) riri Kuru muri Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa