skol
fortebet

Imvura idasanzwe yangiye byinshi mu turere turimo Rubavu, Ngoma, na Nyabihu

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017

Sponsored Ad

Iyo ni imwe mu nyubako zangijwe n’ imvura idasanzwe yaguye mu karere ka Rubavu(Foto: Magarambe Theodore)
Imvura ivanze n’ umuyaga mwinshiyaguye kuwa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017 yangije ibikorwa birimo inzu z’abaturage, imyaka ihinze mu murima, amaduka, amatungo ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye mu turere twa Rubavu na Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba na Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba.
Mu turere twa Nyabihu na Rubavu iyi mvura yaguye ivanze n’umuyaga mwinshi waturutse mu misozi ya (...)

Sponsored Ad

Iyo ni imwe mu nyubako zangijwe n’ imvura idasanzwe yaguye mu karere ka Rubavu(Foto: Magarambe Theodore)

Imvura ivanze n’ umuyaga mwinshiyaguye kuwa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017 yangije ibikorwa birimo inzu z’abaturage, imyaka ihinze mu murima, amaduka, amatungo ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye mu turere twa Rubavu na Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba na Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba.

Mu turere twa Nyabihu na Rubavu iyi mvura yaguye ivanze n’umuyaga mwinshi waturutse mu misozi ya Gishwati ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu, wangiza ibikorwa bitandukanye birimo inzu z’abaturage, amashuri, insengero n’imyaka y’abaturage mu murenge wa Bigogwe muri Nyabihu, ndetse n’uwa Kanzenze mu karere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kanzenze Uwimana Monique, yavuzeko iyi nkubi y’umuyaga yibasiye Akagari ka Nyamikongi n’Akagari ka Rega muri uyu murenge.

Yagize ati "Hari saa sita nibwo uyu muyaga waje usenya amashuri, insengero n’amazu y’abaturage, ariko kugeza ubu turacyabarura kuko tutaramenya neza umubare w’ibyangiritse kandi ntituzi niba nta baturage byagizeho ingaruka zikomeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’ubukungu, Murenzi Janvier aganira n’ Imvahonshya yavuze ko ibarura ry’ibyangiritse rigikomeje, kandi abagizweho ingaruka n’ibi biza Akarere kakazababa hafi nk’uko bisanzwe.

Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko imibare y’agateganyo igaragaza ko muri rusange iyi mvura yashenye inzu z’abaturage zirenga 40, ndetse hanakomerekeramo abaturage babiri.

Naho mu karere ka Ngoma ho iyi mvura yangije ibicuruzwa bitandukanye mu isoko rikuru ry’akarere riri mu murenge wa Kibungo yangiza ibicuruzwa bitandukanye, ndetse inahitana ihene 6 mu murenge wa Rukira muri aka karere.

Ni imvura yatangiye kugwa saa saba n’igice z’amanywa, yangiriza cyane ibicuruzwa by’abacuruzi 5 bacururiza mu nyubako z’isoko z’akarere ka Ngoma.Umucuruzi umwe witwa Kazubwenge Jean Damascene, yavuze ko yaguye mu gihombo kuko ibicuruzwa byiganjemo ibifunze mu makarito n’ibindi byangiritse.

Yagize ati "Ni igihombo gikomeye kuko hangirikiyemo ibintu by’agaciro k’asaga miliyoni 5 kuko byose byangiritse birahita bifatwa n’umugese gusa, nta kindi byamara."

Rwiririza Jean Marie Vianney, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, yatangaje ko akarere katangiye kubarura ibyangiritse muri rusange ngo hamenyekane ingano yabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa