skol
fortebet

Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere mu butumwa bwa UNMISS bambitswe imidari y’ishimwe ya Loni -AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidari y’ishimwe ya Loni.
Umuhango wo kwambikwa imidari wabereye i Juba muri Sudani y’Epfo tariki 21 Nyakanga 2017. Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Mustapha SOUMARE,wungirije Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.
Umugaba w’Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere muri UNMISS, Lt Col Innocent Munyengango yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bambitswe imidari y’ishimwe ya Loni.

Umuhango wo kwambikwa imidari wabereye i Juba muri Sudani y’Epfo tariki 21 Nyakanga 2017. Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Mustapha SOUMARE,wungirije Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Umugaba w’Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere muri UNMISS, Lt Col Innocent Munyengango yavuze ko ari inshuro ya 5 umuhango wo kwambikwa imidari ya Loni ubaye.

Yavuze ko Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere muri UNMISS ugizwe n’abantu 165 bakora imirimo itandukanye harimo abapilote, abatekinisiye b’indege, abashinzwe ibikoresho. Uyu mutwe ufite ibirindiro 2, icyicaro gikuru Juba hamwe n’ahitwa Malakal, ukoresha kajugujugu 6 za gisirikare.

Mu gihe cy’amezi 11 bamaze mu butumwa, Umutwe urwanira mu kirere watwaye abasirikare n’ abakozi ba Loni 13.473 hamwe n’ibikoresho byabo bingana na toni 1.359, mu bice bitandukanye UNMISS ikoreramo.

Izi ngendo zikorwa mu gutwara imizigo, kwimura abasirikare ba Loni, kubasimbuza, gutwara imiti, hamwe no kujya mu bikorwa byo gushaka amakuru.

Mu ijambo rye, Moustapha Soumare, wungirije Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yagaragaje uburyo hari imikoranire myiza hagati ya Leta y’u Rwanda na Loni, kugeza ubu u Rwanda rukaba rufite Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Loni 6.256. Muri bo u Rwanda rufite abakorera ubutumwa bw’amahoro muri UNMISS 2.288. Moustapha Soumare yashimiye imikorere myiza y’ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’Amahoro bwa UNMISS.

Yagize ati: “ Ibikorwa by’Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zikora bifitiye akamaro gakomeye abaturage ba Sudani y’Epfo, ibikorwa indege zikora birashimishije mu gihugu gifite ibibazo by’imihanda mibi n’umutekano muke, ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bikwiye kuba urugero rwiza no ku bandi”.Yashimiye abagore 8 bakorera mu mutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere uburyo bakorana umurava akazi bashinzwe, anashimangira ko byarushaho kuba byiza umubare w’Abanyarwandakazi uramutse wiyongereye mu butumwa bw’amahoro bwa UNMISS.

Uwo muhango wari witabiriwe n’abayobozi ba Loni batandukanye barimo: Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNMISS, Lt Gen Frank Mushyo KAMANZI, Umujyanama mu bya gisirikare mu biro bishinzwe imibereho y’abasirikare waje aturuka ku cyicaro gikuru cya Loni i New York, Lt Gen Carlos Humberto LOITEY, hamwe n’abandi bayobozi bakuru batandukanye muri UNMISS.

Abambitswe imidari y’ishimwe bazarangiza ubutumwa bw’amahoro bwa UNMISS ku itariki 31 Kanama 2017.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa