skol
fortebet

Ishusho y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Yeruzalemu-AMAFOTO 21

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Israel kuwa 09 Nyakanga 2017, aho yageze akakirwa na Minisitiri w’Itangazamakuru muri iki gihugu, Ayoob Kara.
Nyuma yo kumwakira ku kibuga cy’indege i Tel Aviv, Ayoob Kara yabwiye Perezida Kagame ko Israel ishyigikiye gahunda zose z’u Rwanda, ngo ibihugu byombi bifite amateka abihuza, umubano wabo ntuteze gusubira inyuma.
Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Isiraheli Rivlin:
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nyakanga 2017, (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Israel kuwa 09 Nyakanga 2017, aho yageze akakirwa na Minisitiri w’Itangazamakuru muri iki gihugu, Ayoob Kara.

Nyuma yo kumwakira ku kibuga cy’indege i Tel Aviv, Ayoob Kara yabwiye Perezida Kagame ko Israel ishyigikiye gahunda zose z’u Rwanda, ngo ibihugu byombi bifite amateka abihuza, umubano wabo ntuteze gusubira inyuma.

Perezida Kagame na Madamu ubwo bakirwaga ku Kibuga cy’Indege muri Israel

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Isiraheli Rivlin:

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nyakanga 2017, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Isiraheli Rivlin na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu
Perezida Rivlin wa Isiraheli na Netanyahu bajyanye guhura na Kagame ubwo imodoka yari imuzanye yari imugejeje ku rugo rwa Perezida Rivlin.

Perezida Kagame yashimiye Perezida Rivlin ku ruhare igihugu cye gikomeje kugaragaza mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati "U Rwanda ni igihugu cyafunguye amarembo muri bizinesi, twiteguye kwakira abikorera baturutse muri Isiraheli bakomeza kuza gushora imari mu Rwanda. Twiteguye gukomeza gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo duhura nabyo ku nyungu zacu rusange.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Isiraheli Rivlin na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu


Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Netanyahu mu biganiro na Perezida Ravlin.

Perezida Kagame yateye igiti i Yeruzalemu:

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Perezida Kagame yateye igiti i Yeruzalemu.; aba umukuru w’Igihugu wa 97 uteye igiti cy’amahoro muri Isiraheli.Ni igiti kigaragaza ubuzima n’amahoro mu Mujyi wa Yeruzalemu.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko yishimiye iki gikorwa kuko gifite ubusobanuro bukomeye, ati “Twishimiye ko iki giti gihagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda, kikazakura neza muri aka gace gafite agaciro gakomeye.”

Paul Kagame yabaye umuyobozi w’igihugu wa 97 wateye igiti gishushanya ubuzima n’amahoro

Umukuru w’Igihugu yari aherutse mu Isiraheli mu mwaka wa 2013 ubwo yitabiraga umunsi mukuru w’amavuko w’imyaka 90 y’uwahoze ari Perezida wa Israel Shimon Perez wapfuye ku wa 28 Nzeri 2016.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu aheruka mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize ubwo yagendereraga ibihugu bitandukanye muri Afurika.

Perezida Paul Kagame na we yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, ifatwa nk’amahirwe akomeye yo guhanahana ibitekerezo ku iterambere ry’umubano w’ibi bihugu, yabaye muri Werurwe uyu mwaka i Washington DC.

U Rwanda rufitanye umubano na Israel, rwanafunguye ambasade muri iki gihugu, mu gihe iy’iki gihugu mu Rwanda iri muri Ethiopia. U Rwanda kandi ruhuriye na Israel ku kigo cy’icyitegererezo mu by’ubuhinzi kiri mu Rwanda, ibihugu byombi bitera inkunga.






Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu



Ibitekerezo

  • Imana yirigwa ahandi igataha i wacu, ni byerekana kondufite umugisha kujyira President huyu. Mana wuve amasegesho yacu, wanjyize neza kumuha gutwara igihugu none uzanjye umuturindira. Amen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa