skol
fortebet

Itangazo Rigenewe Abanyamakuru: Rwanda Day igiye kongera kubera mu Bubiligi nyuma y’imyaka irindwi

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017, Abanyarwanda baturutse mu bihugu by’Uburayi ndetse no mu mpande zitandukanye z’Isi barahurira i Ghent mu Bubiligi mu gikorwa cyitswe ‘Rwanda Day’, aho bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda bakanashakira ibisubizo imbogamizi zikigaragara.
Muri ibi birori, umushyitsi mukuru araba ari Perezida wa Repubulika Kagame Paul. Biteganyijwe ko ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori ndetse anagire umwanya wo kungurana ibitekerezo nabo.
Avuga kuri (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017, Abanyarwanda baturutse mu bihugu by’Uburayi ndetse no mu mpande zitandukanye z’Isi barahurira i Ghent mu Bubiligi mu gikorwa cyitswe ‘Rwanda Day’, aho bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda bakanashakira ibisubizo imbogamizi zikigaragara.

Muri ibi birori, umushyitsi mukuru araba ari Perezida wa Repubulika Kagame Paul. Biteganyijwe ko ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori ndetse anagire umwanya wo kungurana ibitekerezo nabo.

Avuga kuri ‘Rwanda Day’, uhagariye u Rwanda mu Bubiligi Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko uyu ari umwanya wo kongera kwihuza n’amateka y’u Rwanda, kwiga ku Rwanda rwa none ndetse ukaba n’umwanya wa ngombwa mu kugena ahazaza h’igihugu.

Yagize ati “Nk’Abanyarwanda duteraniye mu Bubiligi, duturutse imihanda yose, haba hafi na kure, twemera intambwe yatewe, ariko by’umwihariko, duteraniye hano ngo twongere twiyemeze kugira umuhate no kongera imbaraga mu kubaka igihugu gikungahaye, twifuza.”

Ibyo u Rwanda rwagezeho bishingiye ku bufatanye bw’Abanyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo ndetse no gukorana n’inshuti z’u Rwanda hagamijwe kugera ku ntego igihugu cyihaye. Binyuze muri ‘Rwanda Day’, Abanyarwanda baba mu mahanga barushaho kumenya uruhare rwabo mu kugena ejo hazaza h’igihugu.

Rwanda Day mu Bubiligi ni amahirwe ku Banyarwanda b’abashoramari yo kugaragaza ibicuruzwa na serivisi bikomoka mu Rwanda. Kubw’ibyo n’Abanyarwanda baba mu mahanga bakamenya ubukangurambaga bugamije guteza imbere iby’iwacu, ‘Made in Rwanda’.

Urubyiruko rwihangiye imirimo mu myunga itandukanye ruturutse mu Rwanda no hanze yarwo ruzaganira ku ntego z’iterambere igihugu gifite, imiterere n’amahirwe y’ishoramari ahari ku bashaka gufatanya n’igihugu mu nzira kirimo y’iterambere rirambye.

Rwanda Day yo mu Bubiligi ibaye nyuma y’iminsi mike Sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere ya “RwandAir” itangije ingendo zayo ku mugabane w’Uburayi.

Rwanda Days zabanje zabereye: San Francisco, Amsterdam, Dallas, Atlanta, Toronto, London, Boston, Paris, Chicago na Brussels, zitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda bagaragaje ubushake n’umurava mu mpiduka ziganisha ku mibereho myiza n’iterambere by’Abanyarwanda.
Abanyarwanda benshi bishimira guhura na Perezida Kagame muri RwandaDay

Iby’ingenzi wamenya kuri Rwanda Day

Rwanda Day ya mbere yabereye i Buruseli mu Bubiligi mu mwaka wa 2010.

Rwanda Day imaze kubera mu Bubiligi, Chicago, Paris, Boston, London, Toronto Atlanta, Dallas, Amsterdam na San Francisco.

Kuva Rwanda Day itangiye kuba yitabiriwe n’abantu barenga 30,000 barimo Abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda.

Rwanda Day ihuza Abanyarwanda baba mu mahanga, inshuti z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Ibitekerezo

  • umuneberezo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa