skol
fortebet

Iteganyagihe riburira: iyi mvura izakomeza kugwa kugeza mu kwezi kwa Gatandatu

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje iteganyagihe ry’Itumba rya 2022, rigaragaza ko Igihe cy’Urugaryi cyabonetsemo imvura mu gihugu hose, ikazakomeza ari Itumba kugera mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi no mu ntangiriro za Kamena.

Sponsored Ad

Meteo Rwanda ivuga ko mu gihe cyagakwiye kuba icy’izuba ry’Urugaryi, hagati y’itariki ya 1 n’iya 10 Gashyantare 2022, habonetse imvura ifatanye n’iy’Itumba, bituma hafatwa umwanzuro ko Itumba rya 2022 (Igihembwe cy’ihinga B) ryatangiranye n’ukwezi kwa Gashyantare.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yagize ati “Mu gihe cy’Urugaryi habonetse imvura mu gihugu hose. Iteganyagihe ry’imvura y’Itumba riragaragaza ko ikomeza, ni yo mpamvu bigaragara ku ikarita ko itangira ry’imvura ari hagati y’itariki ya 1 n’iya 10 Gashyantare 2022”.

Aimable Gahigi Umuyobozi wa Meteo Rwanda

Gahigi avuga ko ahenshi mu Gihugu hateganyijwe ko imvura izacika hagati ya tariki 21 na 31 Gicurasi 2022, naho mu ntara y’Iburengerazuba, mu majyaruguru y’Iburengerazuba no mu majyepfo y’Iburengerazuba bw’Igihugu, hateganyijwe ko imvura izacika hagati ya tariki ya 1 na 10 Kamena 2022.

Icyo kigo kandi kivuga ko muri rusange imvura y’Itumba (Werurwe – Mata- Gicurasi) 2022, izaba ari ingana n’isanzwe igwa mu bihe byiza mu bice byinshi by’igihugu, ariko iziyongera gato mu Ntara y’Iburasirazuba, igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru no mu Majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba.

Meteo ivuga ko imvura nke iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.

Imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Iburasirazuba mu turere twa Bugesera, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Akarere ka Gatsibo ndetse no mu Majyepfo no mu burengerazuba by’Akarere ka Kayonza.

Iyo mvura kandi iteganyijwe mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara no mu burasirazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Hari kandi mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Karongi, Ngororero, Rutsiro, igice kinini cy’Akarere ka Rubavu n’agace gato k’amajyaruguru y’Akarere ka Nyamasheke, ndetse no mu majyepfo y’uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi two mu Ntara y’Amajyaruguru.

Imvura nyinshi iri ku rugero rwa milimetero 500 na 600 iteganyijwe mu bice bya Pariki ya Nyungwe no mu Karere ka Nyabihu, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze na Burera ndetse no mu majyaruguru y’uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke.

Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura izakomeza kugwa kugeza mu kwa Gatandatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa