skol
fortebet

James Sano wayoboraga WASAC yagizwe umwere

Yanditswe: Friday 29, Dec 2017

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagize umwere Sano James wayoboraga Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) ku byaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu no gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko.
Umwanzuro w’urubanza ruregwamo Sano James rwasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ukuboza 2017, akagirwa umwere. Umuvugizi w’ inkiko z’ u Rwanda Itamwa Emmanuel yemeje aya makuru y’ uko James Sano yagizwe umwere
Mu ntangiriro za Nzeri 2017 ni bwo James Sano yafashwe (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagize umwere Sano James wayoboraga Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) ku byaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu no gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko.

Umwanzuro w’urubanza ruregwamo Sano James rwasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ukuboza 2017, akagirwa umwere.
Umuvugizi w’ inkiko z’ u Rwanda Itamwa Emmanuel yemeje aya makuru y’ uko James Sano yagizwe umwere

Mu ntangiriro za Nzeri 2017 ni bwo James Sano yafashwe afungwa na Polisi y’u Rwanda ashyikirixwa ubushinjacyaha.

Itangazo ryayo ryagiraga riti “Iperereza ryagaragaje ko Sano James yahaye isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko rifite agaciro ka miliyoni 61 ku ikompanyi yitwa Cerrium advisory Ltd. Iri soko ryari rigamije gutegura no gutanga ibizamini ku bakozi bashya. Yanatanze isoko nabwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko , ryo kubaka ipompo y’amazi riva kuri sitasiyo ya Kayenzi rigana ku Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 317, byose abikora nta nyemezabuguzi y’ibigomba gukoreshwa.”

James ku nshuro ya mbere yitabye urukiko ari tariki ya 14 Nzeri 2017 aburana ku ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bubwira Urukiko ko bushinja Sano gukoresha nabi umutungo wa Leta byatumye abanyarwanda batabona amazi meza, ndetse bigatuma hari n’abaribwa n’ingona bagiye kuvoma amazi mu bishanga.

Yanashinjwaga ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko Sano ari we watumye WASAC yishyura akayabo k’ amafaranga y’ubukode bw’inzu WASAC ikoreramo mu gihe cy’imyaka itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa