skol
fortebet

Jeannette Kagame yashimye buri wese wamwifurije isabukuru nziza barimo n’umukobwa we

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame w’imyaka 55 y’amavuko akaba Umufasha wa Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wamwifurije isabukuru nziza barimo n’umukobwa we, Ange Kagame.
Ku wa Kane tariki 10 Kanama 2017, nibwo Jeannette Kagame yizihizaga isabukuru y’imyaka 55 y’amavuko amaze avutse. Ni isabukuru yahuriranye n’ibyishimo by’ikirenga muri uyu muryango nyuma y’uko umugabo we, Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.
Abana be n’inshuti z’uyu muryango (...)

Sponsored Ad

Madamu Jeannette Kagame w’imyaka 55 y’amavuko akaba Umufasha wa Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wamwifurije isabukuru nziza barimo n’umukobwa we, Ange Kagame.

Ku wa Kane tariki 10 Kanama 2017, nibwo Jeannette Kagame yizihizaga isabukuru y’imyaka 55 y’amavuko amaze avutse. Ni isabukuru yahuriranye n’ibyishimo by’ikirenga muri uyu muryango nyuma y’uko umugabo we, Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.

Abana be n’inshuti z’uyu muryango bifurije isabukuru nziza Jeannte Kagame binyuze ku mbuga nkoranyambaga . Benshi mu bamwifurije umunsi mwiza w’amavuko bagiye bagaruka ku byiza yagiye akorera umuryango Nyarwanda, abandi bamwifuriza kuramba.

Jeannette Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ashima buri wese wamwifurije isabukuru nziza y’amavuko. Yagize ati “mfashe uyu mwanya ngo ngaragaze ibyishimo natewe n’ubutumwa bwiza kandi nifuriza ibyiza kuri mwese mwanyifurije isabukuru nziza.”

Ange kagame yabaye mu ba mbere bifurije umubyeyi we isabukuru nziza

Mu bifurije isabukuru nziza Jeannette Kagame harimo n’umukobwa we Ange Kagame, yanditse kuri Twitter agaragaza ishema atewe no kwitwa umwana we. Uyu mukobwa yavuze ko azirikana ibyiza yabakoreye amwizeza ko bakunda cyane. Ati “Isabukuru nziza mama wanjye, ndabizi ko byose ubukora kandi ukabikorana umutima w’impuhwe, wicishije bugufi utabyikoreye wowe, uzirikane y’uko ngukunda.”

Jeannette Nyiramongi niyo mazina yiswe n’ababyeyi be, akaba yaravutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y’abakiloni b’ababiligi.

Tariki 10 Kamena 1989, Jeannette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we yashakanye na Paul Kagame ari nabwo yafashe izina ry’umugabo we, kuva ubwo yitwa Jeannette Kagame.

Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Jeannette Kagame arizihiza isabukuru y’imyaka 55 y’amavuko

Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n’ubukungu n’icungamutungo. Muri 2010 yabonye impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene

Jeannette Kagame ni we washinze umuryango wa Imbuto Foundation akaba ari nawe uwubereye umuyobozi w’ikirenga.

Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa “Children’s Champions Award” mu rwego rwo kubashimira umurava n’umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw’abana mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • uri MAMAN wacu turagukunda cyane turakwubaha ntabwo tuzigera tugukoza isona ,,,ukomeze uduhe urugero rwiza maman turagukunda ,isabukuru nziza Imana ikomeze kubana nawe kukurinda ikwongere niminsi yo kubaho uzabone abuzukuru nubuvivi,,,
    Yezu muzima abane nurugo rwawe abahe imigisha itagabanyije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa