skol
fortebet

Kagame mu ba Perezida 3 ba Afurika bakoze ingendo nyinshi muri 2016

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida Kagame niwe mukuru w’igihugu wa gatatu ku mugabane wa Afurika wakoreye ingendo nyinshi mu mahanga muri uyu mwaka.
Idris Deby wa Tchad niwe wakoze ingendo nyinshi kurusha abandi, agakurikirwa na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo naho Perezida Kagame aza ku mwanya wa Gatatu nk’uko Jeune Afrique ibitangaza.
Iki kinyamakuru kivuga ko Perezida Kagame yakoze ingendo z’akazi 28 hanze y’igihugu. Izi ngendo zose yazikoze ashakira iterambere Abanyarwanda dore ko zanagize uruhare runini ku busugire (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame niwe mukuru w’igihugu wa gatatu ku mugabane wa Afurika wakoreye ingendo nyinshi mu mahanga muri uyu mwaka.

Idris Deby wa Tchad niwe wakoze ingendo nyinshi kurusha abandi, agakurikirwa na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo naho Perezida Kagame aza ku mwanya wa Gatatu nk’uko Jeune Afrique ibitangaza.

Iki kinyamakuru kivuga ko Perezida Kagame yakoze ingendo z’akazi 28 hanze y’igihugu. Izi ngendo zose yazikoze ashakira iterambere Abanyarwanda dore ko zanagize uruhare runini ku busugire n’iterambere ry’igihugu.

Mu z’ingenzi harimo urwo yagiriye mu gihugu cya Maroc ku ya 20 Kamena 2016 yitabiriye ubutumire bw’umwami w’icyo gihugu.

Urwo ruzinduko rwatanze umusaruro, rukurikirwa n’urwo umwami Mohammed VI yagiriye mu Rwanda rwasojwe no gushyira umukono ku masezerano asaga 20 arimo arebana n’ishoramari, ubufatanye mu bucuruzi n’izindi nzego nk’ubukerarugendo, dipolomasi, ubuvuzi, ingendo z’indege, ikoranabuhanga, ingufu n’ibindi.

Hari kandi banki ya Attijariwafa yaguze imigabane myinshi muri Cogebanque, uruganda rukora imiti, Cooper Pharma ruzubaka ishami ryarwo mu Rwanda; n’inzu ziciriritse 5000 zizubakwa ku bufatanye bwa Banki itsura amajyambere y’u Rwanda, BRD, na Sosiyete yo muri Maroc, Palmeraie Development Group. Izi nzinduko kandi zasize hafunguwe ambasade mu bihugu byombi.

Muri uyu mwaka kandi Kagame yasuye mugenzi we wa Tanzania Magufuli, nyuma y’uko nawe yari yasuye mu Rwanda mu ruzinduko yari agize bwa mbere kuva yaba perezida.

Icyo gihe yafunguye perezida Kagame imurikagurisha mpuzamahanga rya Tanzania ryari ribaye ku nshuro ya 40.

Ku ya 20 Nzeli nabwo umukuru w’igihugu yagiriye iminsi y’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atanga ikiganiro cyuje impanuro muri kaminuza ya Yale ku ngingo zinyuranye zirebana cyane cyane n’imibanire y’ibihugu, ibikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Icyo gihe yavuze ko u Rwanda rudashobora kwihanganira abarushotora, bashaka kurubuza kurengera ukuri kwarwo kabone n’iyo byaba bisaba ikiguzi runaka.

Nyuma yaho gato, ku ya 22 Nzeli 2016, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, avuganira impunzi n’abimukira kandi agaruka ku nshingano ibihugu by’Isi bifite zo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Mu zindi nzinduko Perezida Paul Kagame yagiye agira, harimo urwo yagiriye muri Mozambique, muri Congo-Brazzaville, muri Guinea muri Tchad n’ahandi.

Izi ngendo zose zagize akamaro ku iterambere ry’u Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, ishoramari, ubucuruzi n’inganda, ubuzima, uburezi n’ibindi bikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa