skol
fortebet

Kaminuza y’u Rwanda yakemuye ikibazo cy’abanyeshuli bize ibijyanye n’ubuvuzi bari bahangayikishijwe no kubona impamyabumenyi

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

Kaminuza y’u Rwanda yamaze kwemerera abanyeshuli 370 barangije mu ishami ryigisha ibijyanye n’ubuvuzi ko bazahabwa impamyabumenyi ndetse bakazakora ibirori byo kwambara amakanzu [graduation].

Sponsored Ad

Aba banyeshuli bari bamaze igihe bahangangayitse,bandikiye minisitiri w’Ubuzima,Dr Diane Gashumba bamumenyesha iki kibazo,abasubiza ko bazakorana inama nabayobozi batandukanye bashinzwe uburezi bagakemura iki kibazo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo hateranye inama yahuje inzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo aho mu myanzuro yavuyemo harimo ko aba banyeshuri bahabwa impamyabumenyi nk’abandi.

Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa HEC, Benjamin Muhizi Kageruka, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, Umuyobozi Wungirije, Dr Charles Murigande n’abari bahagarariye abanyeshuri biga muri iri shami ry’ubuvuzi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi [Dean], Dr Jean Claude Byiringiro, yavuze ko nyuma y’iyi nama yo ku wa Gatanu bemeje ko aba banyeshuri bagomba guhabwa impamyabumenyi.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro ko abanyeshuri bazahabwa impamyabumenyi kandi turabyishimiye.”

Aba banyeshuli bari babwiwe ko batazahabwa impamyabumenyi kubera ko hari amasomo batize neza.

Ibirori bya Graduation biteganyijwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 08 Ugushyingo 2019 i Huye.


Abayobozi bashinzwe uburezi n’ubuzima bemeje ko abanyeshuli bize ubuganga bazahabwa impamyabumenyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa