skol
fortebet

Karongi: Bane bafatanywe amafaranga y’amahimbano

Yanditswe: Friday 07, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuva taliki ya 4 Nyakanga , Polisi ikorera mu karere ka Karongi icumbikiye abagabo 4 bakurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 65.000.Uwimana Joseph w’imyaka 36, Dusabimana Jean Bosco w’imyaka 23, Gakwandi Steve na Marcel Kamayirese w’imyaka 35 nibo batawe muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Theobald Kanamugire avuga ko habanje gufatwa abagabo 2 bafite inoti imwe y’ibihumbi bitanu. Nyuma bukeye haza undi (...)

Sponsored Ad

Kuva taliki ya 4 Nyakanga , Polisi ikorera mu karere ka Karongi icumbikiye abagabo 4 bakurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amiganano agera ku bihumbi 65.000.Uwimana Joseph w’imyaka 36, Dusabimana Jean Bosco w’imyaka 23, Gakwandi Steve na Marcel Kamayirese w’imyaka 35 nibo batawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Theobald Kanamugire avuga ko habanje gufatwa abagabo 2 bafite inoti imwe y’ibihumbi bitanu. Nyuma bukeye haza undi mucuruzi mu isantere ya Rubengera witwa Uwimana Joseph ubwo yari agiye kurangura inzoga, hanyuma umukozi wo kuri depot akabonamo inoti za bitanu zikamutera amakenga.Uwo mukozi yahise ahamagara Polisi yo kuri sitasiyo ya Rubengera bahita bajya gupima ayo mafaranga nyuma basanga ibihumbi 55 uwo mugabo yari afite yose ari amahimbano.

Yagize ati: “Nibyo, babiri batawe muri yombi kuri uyu wa kabiri taliki ya 4 Nyakanga naho abandi 2 bafashwe bucyeye mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki 5 Nyakanga. Umwe muri abo bagabo w’umucuruzi, Uwimana Joseph yasanganywe amafaranga ibihumbi 55 adasobanutse bituma tujya kuyapima biza kugaragara ko ari amiganano.”

CIP Kanamugire akomeza avuga ko aba bagabo uko ari 4, babiri bafatanywe inoti y’ibihumbi bitanu(5.000) umwe w’ umucuruzi afatanwa ibihumbi 55.000 undi afatanwa ibihumbi 5000.

Akomeza atangaza ko iperereza rigikomeza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga. Kugeza ubu aba bagabo uko ari bane bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera .

Aba bagabo baramutse bahamwe n’icyaha bahanwa hakurikjwe ingingo ya 603 ivuga ko buri muntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’amahimbano akanayakwiza mu bandi ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe(1) kugeza ku myaka itatu(3).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa