skol
fortebet

Karongi: Nyabitabo ngo ituma umukazana yakirwa neza mu muryango mushya

Yanditswe: Monday 09, Jul 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gitesi mu karere ka Karongi mu ntara y’ Iburengerazuba bavuga ko impano zitandukanye umukobwa ajyana kwa sebukwe yaraye arongowe no kwa sebukwe bakamwitura zizwi ku izina rya ‘Nyabitabo’ zongera ubusabane hagati y’ umukobwa n’ umuryango wo kwa sebukwe.

Sponsored Ad

Babitangaje tariki 28 Kamena 2018 ubwo umuryango w’ abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press wasuraga abaturage bo mu mudugudu wa Kirambo , akagari ka Kirambo mu murenge wa Gitesi bakagirana ikiganiro gihuza abaturage n’ abayobozi. Icyo gihe baganiriye ku itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Abaturage nibwo batangaje ko hari impamo zitandukanye zigendanye n’ umuhango wo gushyingiranwa bahana zirimo n’ izo bita nyabitabo.

Mukankomeje Pascasie watangarije UMURYANGO ko yahaye Nyabitabo kwa sebukwe nabo bakamuha umurima avuga ko nyabitabo ari umuco mwiza.

Yagize ati “Ni umuco, ni ukuvuga ngo iyo waraye ushyingiwe n’ ubundi utanga nyabitabo. Nta muntu n’ umwe utawukora uzakomeza. Nyabitabo ni nk’ agahimbazamusyi cyangwa agahembo k’ uko bakubyariye umugabo reka abe ari ko mvuga kuko n’ ubundi ntabwo wajya kwa nyokobukwe ujyanye ubusa”

Umusaza uri mu kigero cy’ imyaka 70 witwa Gashakabuhake David avuga ko yakuze abona nyabitabo itangwa ngo ntabwo bazi imvo n’ imvano yayo.

Ati “Ni umuco natwe twakuze tubona itangwa ntabwo tuzi aho uwo muco waturutse”

Nyirabuseruka Pascasie avuga ko iyo umukobwa yaraye arongowe bukeye bwaho afata iribaya, indobo, igiseke, agafata isabune n’ amavuta yo kwisiga nk’ uko yafata isaha n’ ikindi icyo ari cyose harimo matora, icyo kwiyorosa, n’ ikirago ngo akabijyana kwa sebukwe kubereka ko yaraye abonye umugabo.


Abagabo b’ i Karongi nabo bashyigikiye ko nyabitabo ikomeza gutangwa

Yakomeje agira ati “Uwo mukobwa na muramukazi we, n’ umusore bakajyana ibyo bintu kwa sebukwe. Iyo bageze kwa sebukwe bazana ikinyobwa muri saro bakakinywa. Mu gihe bari kukinywa umusaza ajyana umukecuru we mu nzu ati ko umuntu aje kudusura twebwe turamuha iki? Bakabyumvikanaho mu rugo haba harimo inka bakayimuha yaba ntayo bakamuha akaringoti(umurima).”

Nyirabuseruka yatangarije UMURYANGO ko nyabitabo atari ikibazo ngo kereka iyo umusaza n’ umukecuru bahaye umukazana wabo ikintu gifite agaciro gake yabahaye ibifite agaciro kanini.


Umunyamakuru Nizeyimana Elias yegereye abaturage ababaza neza ibya Nyabitabo

Ati “Ni ibintu byiza. Ahantu biba bibi naho ndahakubwira. Iyo uri umubyeyi gito umukazana akakuzanira ibintu biguze nk’ ibihumbi 30, ukamuha ibintu biguze ibihumbi 5 uwo mukobwa agenda ababaye. Wowe uragenda ukabibara nawe areba ukamenya agaciro kabyo ukamuha ibintu bifite agaciro kabyo cyangwa ukarenzeho. icyo gihe umukobwa agenda anezerewe”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gitesi Habimana Protogene avuga ko ntawe ukwiye kugaya nyabitabo yahawe ngo ni nkeya kuko umuntu atanga uko yifite n’ uko yishoboye. Gusa uyu muyobozi avuga ko bibaye byiza nyabitabo yavaho, gusa ngo ni urugendo rurerure.


Habimana Protogene

Yagize ati “Numva twakurikiza umuco umuntu akajya ashakana na mugenzi we ari uko bakundanye ibyo bya nyabitabo bikajya biza bisigasira rwa rukundo abantu bafitanye. Twe nk’ ubuyobozi tuba twumva yavaho gusa ni urugendo rurerure kuko ahenshi bikorwa ntabwo tuba duhari”

Umunyamategeko Me Elie Nizeyimana avuga ko ntawe ukwiye gufatwa nabi kuko atatanze nyabitabo kuko ngo mu mategeko y’ u Rwanda gutanga impano ni ubushake si itegeko.


Umunyamategeko Me Nizeyimana Elie

Ati “Nyabitabo ni impano zisanzwe no gushimirana hagati y’ umusaza n’ umukazana. Byaba ikibazo mu gihe iyo umukobwa adashoboye kubibona biba impamvu yo gusererezwa. Uko babivuga ni impano zisanzwe biterwa n’ ubushobozi buhari. Impano iva ku bushake bw’ umuntu n’ ubushobozi afite ntabwo impano iba ari ihame”.

Me Nizeyimana asanga Abanyarwanda bafite umuco wo gutanga ‘nyabitabo’ bawukomeza ariko ntibibagirwe itegeko uyifite akayitanga utayibonye ntahohoterwe kuko atayitanze.


Ibitekerezo

  • abanyakarongi bararenze bakomereze aho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa