Karongi: Umuyobozi wakubitiwe imbere y’ abarimu n’ abanyeshuri ntarabona ubutabera

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 12 June 2018 Yasuwe: 2538

Umuyobozi w’ ikigo cy’ ishuri giherere mu karere ka Karongi wakubitiwe imbere y’ abarimu n’ abanyeshuri ababajwe no kuba umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi wamukubise atarabiryojwe.

Mu masaha y’igitondo ubwo yasuraga ikigo cy’amashuri abanza cya Gataka mu murenge wa Mubuga Hitumukiza Robert ushinzwe uburezi mu karere ka Karongi yasanze abanyeshuri bakererewe.

Ibi ngo byaramurakaje maze yegera Nkundumukiza Jean Bosco, umuyobozi w’ikigo, aramucira amukubita n’urushyi ku itama abanyeshuri bamwe n’abarimu bareba nk’uko uyu wahohotewe abivuga.

Uyu muyobozi w’ishuri yabwiye Umuseke ati “Ubundi yaje tuvuye kuri ‘ressamblement’ ambaza niba yabaye, mubwira ko yarangiye anshira mu maso ngo ninzibe, ahita ankubita urushyi.”

Ibi byaramubabaje cyane nk’umugabo gukubitirwa imbere y’abanyeshuri n’abarezi maze abibwira abamukuriye asaba ko arenganurwa.

Ati “Kandi si njye bibayeho bwa mbere, icyo nifuza ni uko yagirwa inama.”

Ngirababo Cyprien umwarimu kuri iki kigo avuga ko yatunguwe no kubona umuntu uzi ubwenge yakubitira mugenzi we mu kazi kandi bose ari abayobozi.

Ngirababo ati “Twaratunguwe kubona umuyobozi asebya mugenzi we imbere y’abanyeshuri, byaratubabaje cyane, twaramugaye.”

Ibi abihuriyeho n’abandi barimu babonye n’abumvise ibi bigisha kuri iki kigo, gusa ngo batangazwa n’uko uwabikoze nta cyo yabibajijweho.

Hitumukiza Robert ushinjwa gukubita umuyobozi w’ishuri yabwiye umunyamakuru wacu ko yajya kubaza Police aho bamureze.

Yongeraho ati “Ayo ni amagambo murimo, niba mukorera igitangazamakuru gisobanutse muzaze tuvugane.”

Ndayisaba Francois Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko icyo kibazo bakimenye bakaba bari kugikurikirana.

Ati “Twoherejeyo ‘Commission social’ ya Njyanama ngo idukurikiranire, twoherejeyo n’abandi batandukanye dutegereje amakuru bazazana tugafata umwanzuro uwakoze amakosa akayahanirwa.”

Ubu hashize ibyumweru bitatu icyo gikorwa cyo gukurikirana ibyabaye gitangiye, nta kiratangazwa cyabivuyemo.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kalisa

    Mayor Ndayisaba arashoboye ndamuzi. Niba ikibazo akizi azagikemura ni umugabo nemera cyane. Twarakoranye ayobora umurange wa Mubuga, arasobanutse.

    2 months ago
  • chat_bubble karenzi

    Biratangaje pe!!! Nonese gukubita abana byavuyeho none hasigaye hakubutwa abayobozi bayobora abarimu? Karongi rwose mugerageze mukemure icyo kibazo

    2 months ago

Inzindi nkuru

Kicukiro: Umusore yafashwe agiye kubitsa amafaranga y’ amiganano

Umusore witwa Habarurema Shukuru w’imyaka 30, ukomoka mu karere ka Kicukiro,...
15 August 2018 Yasuwe: 330 0

Sobanukirwa ibyiciro n’ibirango by’amapeti y’Igisirikare cy’u Rwanda nuko...

Abakunzi b’ikinyamakuru Umuryango.rw, bagiye badusaba ko twazabasobanurira...
14 August 2018 Yasuwe: 3656 0

Ngororero: Abana bavuka ku babyeyi batasezeranye bavutswa uburenganzira...

Bamwe mu bana bo mu murenge wa Kabaya, mu karere ka Ngororero bavutswa...
14 August 2018 Yasuwe: 300 0

Muhanga: Green Party yizeje amazi abaturage b’ i Nyamabuye

Abakandida-Depite b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije...
13 August 2018 Yasuwe: 562 0

Pro-Femmes Twese Hamwe yabwiye ibanga abagore bahatanira kuba...

Abagore 177 bemerewe na Komisiyo y’Amatora kwiyamamaza mu matora y’Abadepite...
13 August 2018 Yasuwe: 434 0

20 bahataniraga kuba MissRwanda2018 batangiye umushinga ubahuje...

Abakobwa 20 bahataniraga kuba MissRwanda2018 batangiye umushinga ubahuje wo...
13 August 2018 Yasuwe: 1121 0