Kayonza : Umugabo arashinjwa kwikora mu nda 2 ngo yigarurire umutima w’ umugore
Yanditswe: Monday 01, Oct 2018
Umugabo wo mu Murenge wa Mwiri, ashinjwa ko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu yishe abana be babiri, umukobwa n’umuhungu, nyuma y’igihe atandukanye na nyina ubabyara.
Ahagana mu ma saa tatu n’igice zo mu ijoro ryo ku wa 28 Nzeri 2018, uwo mugabo akekwaho ko yishe abana be, umuhungu w’imyaka 10 n’umukobwa w’imyaka umunani.
Amakuru avugwa na bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo ni ko umugore we yari amaze igihe kigera ku mwaka yahukanye.
Hari uwagize ati “Umugore we yari amaze nk’umwaka yahukanye, noneho umugabo akaba yari yarashatse undi mugore witwa Mukeshimana Solange nawe akaba yari amaze iminsi yahukanye. Umugabo rero ngo yagiye kumucyura umugore amubwira ko atazagaruka muri urwo rugo hakiri abo bana babiri yishe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Mwiri, Habanabakize Innocent yavuze ko amakuru avugwa n’aba baturage nabo bayumvise.
Yagize ati “Abaturage natwe batubwiye ko uriya mugore wa kabiri yari yaravuze ko atazagaruka mu rugo abo bana bakirurimo, kuri ubu nawe akaba yatawe muri yombi ngo hakorwe iperereza.”
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yatangarije Igihe ko uyu mugabo ukekwaho kwihekura afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mwiri.
Yagize ati “Yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mwiri, ariko baraza kumujyana i Gatsibo. Ibivugwa n’abaturage ku birebana n’uwo mugore wa kabiri turacyabikoraho iperereza.”
Naramuka ahamwe n’icyaha cyo kwihekura abigambiriye, azahanishwa ingingo ya140 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko kwica umuntu ubigambiriye ari icyaha cy’Ubwicanyi, gihanishwa igifungo cya burundu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *