skol
fortebet

Kicukiro: Polisi yafashe abagabo 2 bategaga abantu bakabambura ibyo bafite

Yanditswe: Sunday 12, Jan 2020

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Kicukiro yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gutega abaturage bakabambura.

Sponsored Ad

Abafashwe barimo ufite imyaka 24 wo mu kagari ka Gako mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, wafashwe tariki ya 10 Mutarama 2020 afatirwa mu murenge wa Masaka. Undi afite imyaka 29, akaba ari uwo mu kagari ka Karambo mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, uyu yafashwe tariki 09 Mutarama, afatirwa ahitwa Rwandex.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police( CIP) Marie Goretti Umutesi avuga ko uw’imyaka 24 ubwo hari 03 Mutarama yateze igico umunyonzi witwa Muhawenimana Jean Pierre ufite imyaka 24 amutera icyuma ku ijosi ariko ntiyapfa, amwambura igare yatwaragaho abagenzi.

Amaze kurimwambura na we yahise atangira kuritwaraho abagenzi nibwo abandi banyonzi baribonye bararimenya bibuka ko hari mugenzi wabo uherutse guterwa icyuma akamburwa iryo gare.

Ati “Nkuko na we abyemera, mu ijoro rya tariki 03 yateze igico uwitwa Muhawenimana amutera icyuma ku ijosi amwambura igare. Amaze kurimwambura yahise atangira kurikoresha akazi ko gutwara abagenzi(Ubunyonzi) abari basanzwe bakorana na Muhawenimana babonye iryo gare bararimenya ndetse bibuka ko hari mugenzi wabo uherutse kuryamburwa atewe icyuma ubu akaba arwariye mu bitaro bya Masaka, bahise batanga amakuru arafatwa.”

Ni mu gihe mu murenge wa Gatenga ho tariki ya 09 Mutarama 2020 hafatiwe undi nawe wari waratanzweho amakuru n’abaturage ko atega abantu nijoro akabambura ibyo bafite.

CIP Umutesi yagize ati “Twari tumaze iminsi tumushakisha, abaturage bari basanzwe bamuzi ko ari umujura ukomeye kuko hari abo yagiye atega akabambura, bamaze kuduha ayo makuru hateguwe igikorwa cyo kuzamufata. Bavugaga ko ategera abantu ku cyapa cy’ahitwa Rwandex ari naho yafatiwe ari nijoro.”

Akomeza avuga ko hari amakuru avuga ko hari abandi bantu batatu bari ku rutonde rumwe n’uwo, bakaba bakoranaga muri ubwo bujura bwo gutega igico bakambura abagenzi, abo nabo barimo gushakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yaboneyeho gukangurira abantu gucika ku ngeso mbi yo gushaka gutungwa n’iby’abandi batakoreye, abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Ati “Hari bamwe mu bantu dufitiye amakuru ko bitwikira ijoro bakambura abaturage ibyo bafite, ku bufatanye n’abaturage turimo kugenda tubafata. Turagira inama abo bose kureka ubujura bagahaguruka bagashaka imirimo myiza bakora bakareka ubujura.”

Yabibukije ko utazubahiriza inama bahora bagirwa atazananira inzego z’umutekano ndetse n’amategeko, bazafatwa bashyikirizwe ubutabera.

Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru agamije kurwanya no gukumira ibyaha, abasaba gukomeza ubwo bufatanye. Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kugira ngo bakorerwe amadosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa