skol
fortebet

Kigal: Akarere n’ umurenge bahize abandi mu isuku n’ umutekano bahembwe imodoka

Yanditswe: Saturday 02, Jun 2018

Sponsored Ad

Akarere ka Nyarugenge niko karere kahize utundi two mu mugi wa Kigali mu kugira isuku n’ umutekano naho umurenge wa Rwezamenyo niwo wahize indi yo mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Guhera tariki 31 Ukwakira 2017 Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’umujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cy’ubufatanye hagati y’umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga ku isuku n’umutekano.Ni igikorwa cyangiye mu mwaka w’2011,iyi gahunda ikaba igeze ku kiciro cya 7.

Kuri uyu wa 01 Kamena 2018 hasojwe icyiciro cya kabiri muri iki gikorwa, Uturere n’Imirenge byitwaye neza byahawe ibihembo bitandukanye,aho umurenge wa mbere Polisi y’u Rwanda yawuhembye imodoka.

Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal wari umuyoboizi mukuru, ndetse n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana.

Ubwo yasozaga iki cyiciro cya kabiri ku bukangurambaga ku isuku n’umutekano, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina Mari Chantal yashimiye ubufatanye Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha abatuye umujyi wa Kigali kugira isuku ndetse no gutura batekanye.

Yibukije ko isuku n’umutekano ari ingenzi haba ku bantu ndetse n’ibinyabuzima,yagaragaje ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere isuku n’umutekano byombi ari ingenzi.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yavuze ko nta wabura kwishimira intambwe imaze kugerwaho,ariko yibutsa ko urugendo rukiri rurerure.

Yagize ati: ‘’Turishimira intambwe tumaze gutera mu isuku n’umutekano, ngira ngo mujya mubyumva ahantu hose ko umujyi wa Kigali ari intangarugero haba ku mugabane w’Afurika ndetse no ku isi yose mu kugira isuku n’umukano.Ariko urugendo ruracyari rurerure harasabwa imbaraga za buri muntu kugira ngo dukomeze kuza ku isonga ndetse tutazasubira inyuma.”

Yakomeje avuga ko nta kabuza bizagerwaho buri muturage nabigira ibye,ndetse hakazajya habaho ibiganiro bitandukanye nyuma y’umuganda rusange ndetse no mu nteko z’abaturage.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal yasoje yizeza ubufatanye n’izindi nzego zitandukanye zirmo Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye kugira ngo umujyi wa Kigali ukomeze guhora ucyeye,utoshye kandi utekanye.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana yavuze ko gahunda y’isuku n’umutekano ihuriweho n’umujyi wa Kigali ndetse na Polisi y’u Rwanda imaze kugira umusaruro ushimishije.

Yagaragaje ko muri iki gihe cy’amezi agera kuri 6, habonetse umwanya uhagije wo kwegera abaturage baganirizwa ku bikorwa bitandukanye ku isuku n’umutekano ndetse hagiye habaho gufatanya n’abaturage muri ibyo bikorwa.

IGP Gasana yagize ati:”Twagize igihe cyo kunyura mu ngo z’abaturage bagize umujyi wa Kigali tubakangurira kugira isuku, Kwicungira umutekano, kurwanya amakimbirane mu miryango ndetse tunarwanya akarengane.”
Yibukije abaturage bari aho ko umutekano n’isuku byose bigendana, avuga ko utagira umutekano ufite ubuzima bubi, ubuzima bwiza buva ku kugira isuku.

Yakomeje ashimira urubyiruko rw’abakorerabushake uburyo bagaragaza umurava n’ubushake mu bikorwa byose Polisi y’u Rwanda igenda igeza ku banyarwanda.
Uyu muhango wo gusoza ubukanguramba ku isuku n’umutekano wasojwe hahembwa imirenge 5 yo mu mujyi wa Kigali yitwaye neza mu bikorwa by’isuku n’umutekano.
Umurenge wabaye uwa mbere ni umurenge wa Rwezamenyo wo mu karere ka Nyarugenge aho Polisi y’u Rwanda yawuhembye imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra(Pick Up) ndetse unahabwa Ceritifika.

Umurenge wa Kabiri wabaye umurenge wa Remera wo mu karere ka Gasabo, wahembwe Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ndetse na Ceritifika.
Umurenge wa Gatatu ni umurenge wa Kagarama wo mu karere ka Kicukiro wahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 na ceritifika.

Umurenge wa Kane wabaye umurenge wa Kanyinya wo mu karere ka Nyarugenge wahembwe ibihumbi 700 na Ceritifika naho umurenge wabaye uwa Gatanu ni uurenge wa Kimisagara wo mu karere ka Nyarugenge wahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bwatangiye mu mwaka wa 2011. Kuva butangiye, imirenge n’uturere byahize ibindi muri ubu bukangurambaga mu Mujyi wa Kigali byahembwe Imodoka eshanu za Pick Up, Ikamyo imwe na Moto ebyiri. Iki gikorwa kikaba kigeze ku cyiciro cya 7. Kuri iyi nshuro iyi gahunda yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”Tugire Umujyi ucyeye,Utoshye kandi Utekanye”.

Ibitekerezo

  • Bravo police yacu. Turabashyigikiye muri gahunda zanyu zose. Muri indashyikirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa