skol
fortebet

Kigali: Umukecuru yagiye gusengera I Kibeho ngo Imana izamuhe guhura na Perezida Kagame

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyirabera Marie Rose w’ imyaka 70 y’ amavuko avuga ko amaze imyaka myinshi yifuza guhura na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame. Uyu mukecuru avuga ko byatumye ajya gusengera I Kibeho ngo Imana izamufashe ahure na Perezida Kagame.
Uyu mukecuru witabiriye Umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017, atuye mu mudugudu w’ Ubucuruzi, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge.
Aganira na City radio yagize ati “Icyatumye njya I Kibeho gusenga nagira ngo (...)

Sponsored Ad

Nyirabera Marie Rose w’ imyaka 70 y’ amavuko avuga ko amaze imyaka myinshi yifuza guhura na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame. Uyu mukecuru avuga ko byatumye ajya gusengera I Kibeho ngo Imana izamufashe ahure na Perezida Kagame.

Uyu mukecuru witabiriye Umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017, atuye mu mudugudu w’ Ubucuruzi, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge.

Aganira na City radio yagize ati “Icyatumye njya I Kibeho gusenga nagira ngo Imana izamfashe, Bikira Mariya azamfashe mbonane na Kagame kuko narabishatse birananira.”
Nyirabera akomoza ku gihe amaze yifuza guhura na Kagame yagize ati “Kuva Kagame yakwinjira muri uru Rwanda. Njyewe uko namubonye ntabwo ari ibisanzwe nk’ ibyo nabonye ku bandi bantu. Habyalimana yayoboye hano mpari, Kayibanda yayoboye mpari, urumva ni ingoma nyinshi, ariko ingoma ya Kagame yaranyuze, inyuzura mu bwenge n’ umuturage wa hano wabibaza yabikubwira”

Nyirabera magingo aya afite icyizere ko igihe kizagera agahura na Perezida Kagame. Avuga ko ahuye nawe yamwitegereza akamubwira ati “Perezida urakabyara, uragaheka, urakabaho, urakagira amahoro”

Nyirabera Marie Rose, ifoto: Ndahiro Valens Papi

Uyu muturage ni umwe mu bitabiriye umuganda rusange wo kubaka ubwiherero mu murenge wa Muhima. Nyuma y’ uyu muganda abaturage bagize umwanya w’ amatora yo kuzuza imyanya y’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze itari ifite abayobozi.

Mu bihe bitandukanye hari abantu bagiye bahura na Perezida Kagame bagamugaragariza urugwiro rwinshi n’ amarangamutima nk’ ikimenyetso cy’ uko bamubonye cyangwa bahuye nawe bari barabyifuje igihe kinini. Muri aba harimo Uwimana Yvonne w’imyaka 23 wiga muri kaminuza ya RTUc wabonye Perezida Kagame ibyishimo bikamurenga amarira akamubunga mu maso. Icyo gihe Perezida Kagame yari yagiye kwiyamamariza mu nta y’ Uburengerazuba muri Nyakanga 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa