skol
fortebet

Kigali: Umusore uri mu kigero cy’ imyaka 25 yishwe atemaguwe, abanyerondo bafata ucyekwaho kumwica

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016

Sponsored Ad

Umusore utaramenyekana amazina uri mu kigero cy’ imyaka 25 yishwe atemaguwe, umurambo we utoragurwa mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge. Umurambo wabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2016.
Abari ku irondo bafashe umusore ukekwa ko ari we wamwishe wari ufite n’amaraso ku maboko ye ariko ahita ayarigata, bikekwa ko bwari uburyo bwo gusibanganya ibimenyetso.
Ababonye uyu murambo bavuze ko wari urambitse mu kayira k’ amazi iruhande (...)

Sponsored Ad

Umusore utaramenyekana amazina uri mu kigero cy’ imyaka 25 yishwe atemaguwe, umurambo we utoragurwa mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge. Umurambo wabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2016.

Abari ku irondo bafashe umusore ukekwa ko ari we wamwishe wari ufite n’amaraso ku maboko ye ariko ahita ayarigata, bikekwa ko bwari uburyo bwo gusibanganya ibimenyetso.

Ababonye uyu murambo bavuze ko wari urambitse mu kayira k’ amazi iruhande rw’ umuhanda. Ngo hejuru y’ uyu murambo hari harambitse umuhoro mushyashya bicyekwa ko ariwo yicishijwe. Bavuze kandi ko uyu mugambo wari ufite igikomere ufite igikomere kinini hafi y’ ugutwi.

Umwe mu bashinzwe umutekano mu Kagari ka Gacyamo gaturanye n’aka Kigarama, yatangaje ko mu gitondo ubwo bari bamaze gutanga raporo y’umutekano, ari bwo bafashe uyu musore.

Yagize ati “Mu gitondo irondo ryakubitanye na we yiruka, afite amaraso menshi ku ntoki no ku matwi, ahita atangira kuyarigata. Burya amaraso ni ikintu kibi kuko ibyo twamubazaga n’ibyo yadusubizaga, wabonaga nta gushidikanya ko avuye gukora icyaha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Karangwa Johnson yabwiye Igihe ko nta makuru menyi baramenya ku rupfu rw’uwo musore, ngo babonye umurambo, ibindi bikaba byitezwe mu iperereza.

Yagize ati “Twabonye umurambo mu Mudugudu wa Muhoza, Akagari ka Kigarama, ariko turacyakurikirana icyaba cyamwishe. Ubona ko afite ibikomere byinshi, turacyashakisha ngo tumenye uko byagenze.”

Polisi yahise iza itwara umurambo w’uwo musore ngo ujye gusuzumwa, mu gihe hagishakishwa amakuru ahagije ngo hanamenyekane abafite uruhare mu rupfu rwe bose bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Aho umurambo wajugunywe

Abantu bari bashungereye agace umurambo watoraguwemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa