Kigali: Undi mugabo ushinjwa ubujura yarashwe ari kugerageza kurwanya polisi yari imufatiye mu cyuho

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 March 2019 Yasuwe: 3605

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taiki ya 19 Werurwe 2019,umugabo wari mu gikorwa cyo kwiba witwa Deo Dusengimana w’imyaka 31 yarashwe ubwo yageragezaga kurwanya polisi yari yitabajwe n’umufasha wa Richard Nteziryayo usanzwe akorera Banki Nkuru y’igihugu,BNR.

Saa cyenda za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 19 Werurwe 2019, nibwo Dusengimana n’abandi bagenzi be 2 baje kwiba kwa Nteziryayo,batobora inzu, umugore wa Nteziryayo arabumva atabaza Police ihageze isanga barimo barasohora bimwe mu byo batunze.

Uyu mugabo ushinjwa ubujura wari mu nzu, yabonye abapolisi bahageze ngo afata umupanga ashaka kubatema,nibwo umwe muri bo yakoze mu mbarutso y’imbunda ye, aramurasa arapfa.

Uyu mugabo ushinjwa ubujura yaje mu gihe kibi kuko uyu mukozi wa BNR, Nteziryayo ngo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara,yasize umugore we ku rugo.

Gitifu w’umurenge wa Gizozi,Theophile Niragire yabwiye Umuseke ko ubu bujura bwabereye mu kagali ka Musezero mu mudugudu wa Byimana.

Abajura baje kwiba kwa Nteziryayo bari abasore batatu ariko ngo 2 bamenye ko polisi ihageze bariruka Dusengimana wari ukiri mu nzu azana umupanga ashaka gutema abapolisi ngo ahunge baramurasa arapfa.

Mu Murenge wa Gisozi hari abajura benshi,hamaze kurasirwa abajura bagera kuri 3 mu minsi mike ishize, bose bafatiwe mu cyuho.


Inzu ya Nteziryayo bayitoboye bashaka kumwiba

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Gilbert

    ibi nibyo bibakwiye

    1 month ago
  • chat_bubble muhumuza

    abo banyazi banze gukoresha amaboko yabo mukomeze mubadukize! naha kabeza baratujengereje!

    1 month ago

Inzindi nkuru

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko gushushanya Perezida Kagame bikomeza kuba...

Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko ’gusebya’ no gushushanya Perezida w’u Rwanda...
24 April 2019 Yasuwe: 2565 0

Kigali: Kapiteni wahoze mu ngabo z’u Rwanda yahiriye mu nzu arapfa

Umusirikare wahoze mu ngabo z’u Rwanda,kapiteni Butare Moses wari utuye mu...
24 April 2019 Yasuwe: 4874 0

Gasabo: Umufundi yapfiriye mu musarani agiye gukuramo telefoni

Umufundi wakoreraga akazi ke k’ubwubatsi mu Murenge wa Remera mu Karere ka...
24 April 2019 Yasuwe: 1423 0

RUBAVU:Yatemewe inka azira kudatanga inkwano[AMAFOTO]

Abantu bataramenyekana batemye inka y’uwitwa Dusengimana Emmanuel wo mu...
23 April 2019 Yasuwe: 2942 0

NYAMIRAMBO:Abakobwa 2 babana bahuje ibitsina barwaniye mu kabari rubura...

Mu Rwanda byatangiye kubona abantu bahuje ibitsina bemeza ko babana ari...
23 April 2019 Yasuwe: 5449 0

Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame yagiye gutembereza...
22 April 2019 Yasuwe: 4664 0