skol
fortebet

Kirehe: Inzu y’ubucuruzi igizwe n’imiryango itanu yafashwe n’inkongi

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Muri iki gihe cy’impeshyi, buri wese aragirwa inama yo gufata ingamba zihamye hagamijwe kwirinda inkongi z’imiriro ku bihuru, amashyamba, ibyatsi n’ibindi bishobora gufatwa n’inkongi muri iki gihe cy’izuba ryinshi, bihatira kubahiriza amategeko ajyanye no kurengera ibidukikije, bagira ubufatanye biciye mu guhanahana amakuru ngo hirindwe izo nkongi, zaba izo mu gasozi cyangwa iz’amazu.
Abahanga bemeza ko agashirira gato, mu gihe cy’ubushyuhe cyangwa mu mpeshyi nk’iyo turimo , gashobora kubyara (...)

Sponsored Ad

Muri iki gihe cy’impeshyi, buri wese aragirwa inama yo gufata ingamba zihamye hagamijwe kwirinda inkongi z’imiriro ku bihuru, amashyamba, ibyatsi n’ibindi bishobora gufatwa n’inkongi muri iki gihe cy’izuba ryinshi, bihatira kubahiriza amategeko ajyanye no kurengera ibidukikije, bagira ubufatanye biciye mu guhanahana amakuru ngo hirindwe izo nkongi, zaba izo mu gasozi cyangwa iz’amazu.

Abahanga bemeza ko agashirira gato, mu gihe cy’ubushyuhe cyangwa mu mpeshyi nk’iyo turimo , gashobora kubyara inkongi zitandukanye twavuze haruguru, nubwo byakunze kugaragara ko inyinshi ziterwa n’uburangare no kutita ku bintu kwa bamwe.

Rumwe mu ngero za hafi ni urwo ku italiki 31 Nyakanga, aho mu kagari ka Ruhanga, mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe , ku mpamvu itaramenyekana, inzu y’ubucuruzi igizwe n’imiryango itanu yafashwe n’inkongi hagahiramo bimwe mu byari birimo ariko Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego bakaba baratabaye bakahazimya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP J Bosco Dusabe, avuga ko kugira ngo izi nkongi zirindwe hagomba ubufatanye bw’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage, bahana amakuru byihuse kandi n’ahabaye inkongi, abo bireba batabarire ku gihe.

Yagize ati:”Muri rusange , aho bishoboka ,abazimya umuriro muri Polisi y’u Rwanda, bafite ubumenyi buhagije n’ibikoresho bigezweho byahangana n’inkongi iyo ari yo yose kandi iyo baherewe amakuru ku gihe ,ibyangirika biba bike; ariko aho batagera vuba nabo iyo bafatanyije bashobora guhosha inkongi iyo batabaye itaraba nyinshi, bakaza kunganirwa na Polisi kuko kugeza ubu, muri buri Ntara ihafite imodoka yabugenewe mu guhangana n’inkongi.”

Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, abakozi b’ibitaro, ab’ibigo nderabuzima , ab’amahoteli, abafite sitasiyo za lisansi, inzu z’ubucuruzi n’abaturage muri rusange kugira ubumenyi bw’ibanze ku kuzimya no kwirinda inkongi z’imiriro bityo bikabafasha kuba bakwitabara mu gihe zibayeho mbere y’uko batabarwa n’ababifitiye ubushobozi buruta ubwabo.

IP Dusabe yagarutse ku nkongi zibasira amashyamba n’ibidukikije muri rusange muri iki gihe cy’impeshyi mu Ntara y’Iburasirazuba, maze agira ati: “Abashumba bamwe bo mu turere twegereye amashyamba manini bakomeje kugira akamenyero kabi ko kumva ko bakwiye gutwika inzuri zabo mu gihe cy’izuba kugira ngo imvura nigwa bazaragire ubwatsi bushya, akenshi rero izi nkongi zangiza n’inzuri zituranye nazo, iyi myumvire ikaba ikwiye guhagarara kuko yangiza ibidukikije.

Akomeza avuga ko inkongi zitera ibihombo bitandukanye birimo n’ubuzima bw’abantu, iyo zitazimirijwe igihe, birashoboka kandi ko inyinshi zakwirindwa, ko abaturage bakwiye kubyumva kandi bakubaha itegeko rirengera ibidukikije.

Mu rwego rwo kurwanya inkongi rero, Polisi y’u Rwanda itanga inyigisho zo kuzimya inkongi ku baturage mu gihugu cyose kandi bakigishwa ibyiza byo gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano ngo zikumirwe, hari kandi n’imodoka zizimya umuriro zashyizwe mu ntara kugirango zegerezwe abaturage n’ahashobora kubera inkongi, aho hari gahunda yo kuzishyira kuri buri karere.

IP Dusabe yarangije amenyesha abantu bose ko , ku birebana n’inkongi bamenyesha Polisi bahamagara ku buntu kuri 111 na 112 cyangwa kuri 078831120 ngo batabarwe byihuse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa