skol
fortebet

Kirehe: Umukecuru arashinjwa kuroga umusore gutunda amatafari yambaye ubusa nijoro

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 62 witwa Nyankuba Mariya utuye mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Nyabikokora mu mudugudu wa Rutonde,arashinjwa kuroga umusore baturanye gutunda amatafari ijoro ryose yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Bijya kumenyekana mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Nyakanga,ngo umuryango wa Rusanganwa Joseph uturanye n’uyu mukecuru, babuze umuhungu wabo witwa Ngamije Appolinaire ufite imyaka 22 barashakisha ahantu hose baramubura babimenyesha inzego z’ubuyobozi n’abaturanyi kugira ngo babafashe kumushaka.

Ngo ahagana saa sita z’ijoro ngo nibwo bamwe mu baturanyi babonye uwo musore ari kumwe na Nyankuba (wa mukecuru baturanye) yambaye ubusa buri buri ari kumutundira amatafari yo kubaka. Ngo abagerageje kumukoraho yarabiyatse ababwira ko agishaka gukomeza gukora akazi ko gutunda amatafari ya mukecuru.

Nyankuba ngo yahise yiruka ajya mu nzu iwe arakinga abandi bahamagara ababyeyi b’uwo musore n’ubuyobozi baramubereka. Umusore bamubaza aho yashyize imyenda ababwira ko ari mu nzu y’uwo mukecuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, Bihoyiki Leonard, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nawe yahageze muri iryo joro ngo bagakinguza wa mukecuru inzu bagasangamo imyenda n’inkweto by’uwo musore gusa ngo uwo mukecuru ahakana ko ariwe wamutundishaga amatafari.

Yakomeje agira ati “Kubera umujinya abaturage bari bafitiye uwo mukecuru, bavuga ko n’ubusanzwe bamuziho kuroga byabaye ngombwa ko we n’abakobwa be babiri tubajyana kuri polisi turahabaraza, bukeye abakobwa be turabarekura ndetse dusaba n’irondo kubacungira umutekano.”

Bihoyiki yakomeje avuga ko uwo mukecuru we byabaye ngombwa ko bamugumana ati “Urumva byabaye ngombwa ko tumurekera kuri RIB kugira ngo umutekano we ukomeze ucungwe neza kuko abaturage bamufitiye inzika ngo asanzwe ari umurozi bakanavuga ko hari abandi bantu benshi yagiye yica muri aka gace, ikindi turi gukora iperereza ngo tumenye koko niba yaratundishije amabuye uwo musore.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bari kugerageza gukoresha inama abaturage ngo babaturishe kandi babasaba kubana neza na bagenzi babo.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Imana ishimwe ko igihanocyo kwica cyavanywe mu bihano bitangwa mu Rwanda (uretseko urenye neza guhana umuntu umwica atari ukumuhana, kuko aba apfaye, ntabwo yakumva ububabare kandi atariho! Igihano cyiza ni igiha umuntu umwanya wo kwisubiraho!)! Uwo murozi mumufashe yisubireho rwose pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa