skol
fortebet

Komisiyo yo kuvugurura amategeko yasuye urwibutso rwa ’Komine Rouge’ inasura umukecuru wajyaga arara munsi y’ igiti yasaniye inzu [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Jun 2018

Sponsored Ad

Umubyeyi warokotse Jenocide yakorewe abatutsi mu karere ka Rubavu mu 1994 afite icyizere cyo kongera kubaho neza nyuma yo gusanirwa no no kugabirwa na komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugururamategeko.

Sponsored Ad

Ni kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2018 Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ivugurura mategeko yakoze urugendo rwo kwibuka abatutsi bazize Genocide yakorewe abatutsi bo mu Karere ka Rubavu inaremera umwe mubabyeyi barokotse Genocide imuha inka inamusanira inzu yendaga kumugwira.

Perizida wa ibuka mu karere ka Rubavu KABANDA Innocent yasobanuye amateka y’urwibutso Komine Rouge avuga ko Impamvu hiswe Komine Rouge ari uko hamenekeye amaraso y’abatutsi benshi. Si abatutsi gusa biciwe kuri komine rouge kuko n’ abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwari buriho bwa Habyarimana bababeshyaga ko Burugumesitiri abashaka bakajya kubata mu cyobo cyari cyarahacukuwe.

Yagize ati “ Ururwibi rwa Komine Rouge rufite izina ry’amateka , Komine Rouge ni izina hiswe kubera amateka yaranze akarere ka Rubavu kuko hamenekeye amaraso y’abatutsi benshi n’abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi”

Yakomeje avugako amaraso menshi y’abatutsi yamenekeyo muri Komine Rouge yatewe n’ uko abanyarwanda babeshwaga bagaheraho babica. Arashimira cyane Komisiyo y’igihugu Ishinzwe ivugururamategeko idahwema kubaba hafi dore ko ari ku nshuro ya gatatu komisiyo yibukira mu karere ka Rubavu abereye umuyobozi wa ibuka arinako Komisiyo iremera abarokotse Genocide ibasanira inzu.


Gusana iyi nzu byatwaye miliyoni n’ ibihumbi 500

MUKANTABANA Ephrasie wahawe inka akanasanirwa inzu yo kubamo yari yaraheranywe n’agahinda kubera kuba mu nzu yenda kumugwaho. Uyu mubyeyi ubana n ibinompori birara bimugwira hakaba ubwo araye munsi y’igiti yatinye ko imugwira arashimira cyane Komisiyo y’ ivuruguramategeko yamutekereje ikamuremera kuri ubu akaba yaravuye mubwigunge bigatuma yongera kugira icyizere cyo Kubaho neza we n’abana be batatu babana aho mu rugo.

Yagize ati “Ubu ndishimye cyane ndanashimira Komisiyo yamfashije yankuye ahakomeye, ndibuka ukuntu nigeze kurara munsi y’igiti nasohotse mu nzu mbona yenda kungwaho ntafite aho ndambika umusaya, none kuri ubu ndiho neza amata turanywa tukamera neza ndi mu nzu nziza komisiyo yanzaniye mu gihe mbere nifuzaga nokuba naba mubwiherero bw’ abandi mbona ari bwiza”
.
Yakomeje agira ati "Nkatwe abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi iyo tubonye abantu baduhoza ku mutima bakadufasha kuva mubwigujye bituma tugira icyizere cyo kongera kubaho neza bigatuma tudaheranwa n’agahinda k’amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo bigatima duhora twishimye cyane ndabishimira cyane”.

Umuyobozi mukuru wa komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugururamategeko HAVUGIYAREMYE Aimable yavuze ko ari ku nshuro ya gatatu abakozi ba komisiyo basura urwibutso rwa Komine Rouge banasura bamwe mu bacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Yavuze ko impamvu abakozi ba Komisiyo basuye urwo rwibutso ari ukugira ngo basobanukirwe neza n’amateka yarwo.

Uru rwibutso rufite amateka atuma baharanira ko Jenocide itazongera kubaho ukundi mu gihe abantu bishwe babeshwa ko bahamagawe kuri komine bahagera bagasanga siho bajyanywe bikabavira kwicwa.

Yakomeje avuga ko impamvu yatumye habaho Jenocide yakorewe abatutsi ari uko ubutegetsi bwariho icyo gihe butashiragaho amategeko ahana abakora ibyaha kuko aribwo bwabiteguraga.

Ati “Kuri ubu amategeko arimo gushirwaho azajya ahana uwakoze icyaha ku buryo ibyabaye mu gihugu cyacu bitazongera ukundi".



Ephrasie yakirije amata abakozi ba Komisiyo yo kuvugurura amategeko

Urwibutso rwa Komine Rouge ruherereye mu karere ka Rubavu mu ntara y’ Iburengerazuba bw’ u Rwanda ruruhukiyemo imibiro y’ abatutsi 4613 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iradukunda Elisabeth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa