skol
fortebet

Minisitiri Musabyimana yamaze impungenge abari kwitiranya udutsiko n’ibimina

Yanditswe: Friday 11, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’aho hamaganwe iyimikwa ry’umutware w’Abakono , Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yamaze impugenge abaturage basanzwe bahurira mu bimina bitandukanye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Radio Musanze kuri uyu wa kane tariki 10 Kanama 2023, Minisitiri Musabyimana yabajijwe ku mpungenge abaturage basanzwe bahurira mu bimina (ibibina), nyuma y’impungenge bakomeje guterwa n’ikibazo cy’inama y’Abakono, Minisitiri yamaze impungenge abaturage.

Yagize ati"Kuba mu kimina ntabwo ari ikosa, kuvukira mu karere aka naka ntabwo ari ikosa, kuba mu ishyirahanwe runaka ntabwo ari ikosa, ikibazo kivuka iyo ukoresheje ibyo kugira ngo ukumire abandi ku byiza igihugu gifite”.

Yavuze ko ibimina ari gahunda ya Leta ifasha umuturage mu kwiteza imbere mu buryo bunyuranye, kubona amafaranga ya Mituwere n’ibindi.

Ati “Icyo dushaka ni ukurinda abaturage ivangura iryariryo ryose ryaturuka mu kwishyira hamwe, kuba ufite umuryango uvukamo ntabwo ari icyaha, tuzakomeza kuba mu miryango y’ikinyarwanda tuzi, tuzakomeza kuba abazigaba, tuzaba abasinga tuzaba n’abandi, ibyo nta wabikwaka kuko niko wavutse ariko icyo tuzabarinda n’uko byakubuza amahirwe abandi banyarwanda bafite”.

Yongeye agira ati “Gushyiraho ikimina rwose ntabwo ari ikibazo abaturage batuze, ariko ikimina gishingiye ku moko, ku muryango wirukana abandi, cyangwa se ugashyiraho ikimina giha urwaho imbaraga zidusenya icyo cyaba ari ikibazo, hari ibyo twagiye tubona ugasanga ikimina gishingiye ku muryango ntigiha umwanya abandi, kandi ibimina ubundi bigamije gufasha abantu kwiteza imbere”.

Yavuze ko ibimina biheza abatavuka muri ako gace abaturage babyirinda, ibimina bikabaho ariko bigafungurwa ku banyarwanda hose.

Ati “Iyo urebera ibintu byose mu dutsiko mwegeranye mubo musangira iki n’iki, bikubuza nawe gutekereza byagutse bikaba byabangamira na rya hamwe dufite ryo kureba kure, ugasanga abantu aho kugira ngo bishyire hamwe batere imbere, ahubwo barifungirana mu mitekerereze no mu mikorere, kandi ikimina kigize abantu benshi bavuye ahantu hanyuranye, ni ubwenge, ni amaboko mubona ndetse n’imari mukoresha ishobora kwiyongera, icyari ikimina kikabyara sosiyete ikomeye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa