skol
fortebet

Leta irabafasha uko ishoboye kose ! Minisitiri w’Intebe yihanganisha ababuze ababo bahitanwe n’ibiza

Yanditswe: Thursday 04, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yageze mu Karere ka Rubavu ahabera umuhango wo gushyingura abaturage bahitanywe n’ibiza. Ni umuhango ubera ku irimbi rya Rugerero.
Muri aka karere abahitanywe n’ibiza ni 26, abashyingurwa mu irimbi rya Rugerero uyu munsi ni 13. Mu butumwa yagejeje ku batuye muri aka karere, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta ibafasha mu buryo bushoboka bwose abagizweho ingaruka n’ibiza. Yagize ati "Perezida wa Repubulika yantumye ngo mukomeze mwihangane kandi Leta (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yageze mu Karere ka Rubavu ahabera umuhango wo gushyingura abaturage bahitanywe n’ibiza. Ni umuhango ubera ku irimbi rya Rugerero.

Muri aka karere abahitanywe n’ibiza ni 26, abashyingurwa mu irimbi rya Rugerero uyu munsi ni 13.

Mu butumwa yagejeje ku batuye muri aka karere, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta ibafasha mu buryo bushoboka bwose abagizweho ingaruka n’ibiza.

Yagize ati "Perezida wa Repubulika yantumye ngo mukomeze mwihangane kandi Leta irabafasha uko ishoboye kose."

Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023.

Iyi mvura yateje inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera ku 129.

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje mu turere twibasiwe cyane ari two; Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

Ni ibikorwa byibanda ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

Urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gutabara abaturage.

Muri iri tangazo, Perezida Kagame akomeza avuga ko ‘inzego zose bireba zizakomeza gukorana n’uturere mu gukora ibyo bikorwa by’ubutabazi byose bikenewe’.

Perezida Kagame yashimiye abaturage bari mu duce twose twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, abasezeranya ko ‘hakorwa ibishoboka byose kugira ngo habungabungwa ubuzima’.

Perezida Kagame kandi yanditse kuri Twitter ati "Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa