Leta y’u Rwanda yaburiye ibihugu bikomeje gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 January 2019 Yasuwe: 1761

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta, Dr Sezibera Richard yatangaje ko ibihugu bishyigikiye inyeshyamba zigamije guteza umutekano muke mu Rwanda bishobora guhura n’ibibazo mu minsi iri imbere, bizaterwa n’iyo mitwe ubwayo.

Mu kiganiro Dr Sezibera yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko ibihugu byatunzwe agatoki muri raporo ya UN ko biri gufasha imitwe y’inyeshyamba irwanya u Rwanda irimo uwitwa P5 wa Nyamwasa bizahura n’ibibazo izabiteza.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko hari imitwe yitwara gisirikare iri muri Congo irimo FDLR, RNC n’abandi, imitwe itandukanye y’abantu bashaka guhungabanya umutekano. Bamwe muri abo bayobozi b’iyo mitwe bari mu bihugu duturanye cyangwa se babigendamo, bagakoreramo ibikorwa byabo byo gushakisha abantu bahungabanya umutekano w’u Rwanda. Bamwe muri abo bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda nka Kayumba Nyamwasa kubera ibikorwa by’iterabwoba.

Ndagira ngo mbabwire ko no muri ibyo bihugu bibashyigikiye barimo bakora iterabwoba, bakica abaturage babo. Rero ibyo bihugu bibashyigikiye, bagiye kubateza ibibazo imbere mu bihugu byabo.”

Mu minsi ishize, Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Haravugwa ko hari umutwe witwa P5 wa Kayumba Nyamwasa winjiza abarwanyi bashya mu bikorwa bitandukanye bibera mu Burundi, ari naho hava intwaro, imiti, ibiribwa n’imyambaro y’abarwanyi.

Raporo ivuga ko izo nyeshyamba zikorera mu misozi ya Fizi na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu mutwe uzwi ku mazina ya P5, Rwanda National Congress cyangwa ’umutwe wa Kayumba Nyamwasa.’

Umutwe w’abarwanyi wa P5 ugizwe n’abagera kuri 400, uyobowe na Shaka Nyamusaraba wahoze ayoboye inyeshyamba za Gomino.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gasabo:Gaz yaturitse yica uwari uyitetseho isenya n’ inzu

Umugore witwa Nagapfura Brigitte w’imyaka 35 utuye mu murenge wa Gisozi mu...
18 January 2019 Yasuwe: 893 0

Minisitiri Nduhungirehe yakozwe ku mutima n’amashusho y’indirimbo ya King...

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier...
18 January 2019 Yasuwe: 694 0

RRA irishyuza Anne Rwigara imisoro ingana na Miliyari Enye z’amafaranga y’u...

Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority, kirishyuza Anne Rwigara...
17 January 2019 Yasuwe: 1652 0

Perezida Kagame yababariye ba bana batsindiye ibizamini bya Leta muri...

Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yababariye abana abana 16 barimo...
16 January 2019 Yasuwe: 2147 0

Nyamirambo:Abanyerondo bategetswe kurinda irimbi kubera ibisambo bitaburura...

Abanyerondo b’I Nyamirambo bategetswe kurinda irimbi riherereye ahitwa mu...
16 January 2019 Yasuwe: 1668 0

Umwarimu wa IPRC Gishari yatawe muri yombi azira gusinziriza umuhungu...

Umwarimu wigisha mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya IPRC Gishari...
15 January 2019 Yasuwe: 3709 3