skol
fortebet

Lt Gen.Vecciarelli w’ Butaliyani yasuye MINADEF- AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cy’u Butaliyani, Lt Gen.Vecciarelli, ari mu ruzinduko mu Rwanda rwatangiye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2017 rukazamara iminsi ibiri.
Uwo muyobozi n’abamuherekeje basuye MINADEF, bakirwa na Minsitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo. Umuyobozi Mukuru wa Politiki n’Igenamigambi mu gisirikare cy’u Rwanda, akaba n’Umuvugizi w’agateganyo (...)

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cy’u Butaliyani, Lt Gen.Vecciarelli, ari mu ruzinduko mu Rwanda rwatangiye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2017 rukazamara iminsi ibiri.

Uwo muyobozi n’abamuherekeje basuye MINADEF, bakirwa na Minsitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo.

Umuyobozi Mukuru wa Politiki n’Igenamigambi mu gisirikare cy’u Rwanda, akaba n’Umuvugizi w’agateganyo Brig.Gen Ferdinand Safari, yavuze ko ubufatanye bagiye kugirana mu by’ingabo zirwanira mu kirere buje bukurikira ubwo basanzwe bafitanye.

Yagize ati “Imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu bya gisirikare ni myiza kandi izakomeza, uyu munsi bibanze ku kuganira k’ubufatanye mu bijyanye n’ingabo zirwanira mu kirere”.

Yakomeje agira ati “Umwaka ushize, umukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere yari yasuye u Butaliyani, uru ruzinduko rukaba ruri mu rwego rwo kwishyura”.

Nyuma yo gusura MINADEF, abo bashyitsi barasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ku munsi ukurikiyeho bakazasura ibyiza bitatse u Rwnda birimo na Pariki y’Ibirunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa