skol
fortebet

Lt Gen.Vecciarelli yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi avuga ko Jenoside ari isomo rikomeye

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cy’u Butaliyani, Lt Gen.Vecciarelli yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi, avuga ko Jenoside ari isomo rikomeye ku isi yose n’abayituye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2017, ubwo we n’abamuherekeje basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ruherereye mu karere ka Gasabo.
Aha ni hamwe mu hantu iri tsinda ry’Abataliyani ryasuye, mu ruzindiko rw’iminsi ibiri (...)

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cy’u Butaliyani, Lt Gen.Vecciarelli yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi, avuga ko Jenoside ari isomo rikomeye ku isi yose n’abayituye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2017, ubwo we n’abamuherekeje basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ruherereye mu karere ka Gasabo.

Aha ni hamwe mu hantu iri tsinda ry’Abataliyani ryasuye, mu ruzindiko rw’iminsi ibiri barimo mu Rwanda, rwatangiye kuri uyu wa kabiri.

Mu gitondo ubwo yari kuri MINADEF yabwiye itangazamakuru ko ari mu ruzundiko mu Rwanda mu rwego rwo gutsura umubano uri hagati y’ibihugu byombi ariko akanunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi.

Agira ati “Nasuye u Rwanda mu rwego rw’ubucuti dufitanye ariko nagombaga no guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguye hano. Jenoside yakorewe Abatutsi ni isomo ku isi yose, ngomba kugira icyo nkora kugira ngo hatazagira ahandi biba ku isi.”
Kugira ngo ibi bitazongera kubaho, abantu bagomba kubahana, bagaharanira amahoro n’ubwigenge bwabo basigasira umuco wabo wabagejeje ku buzima babayeho ubu ndetse bakanawusangiza n’abandi.”

Lt Gen Enzo Vacciarelli kandi yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, aho yagize ati “Agahinda dufite gashobora kuzaduha imbaraga zo kubaka ejo heza.”
Mbere yo gusura urwibutso, aba bashyitsi babanje gusura Minisiteri y’Ingabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa