Madamu Jeannette Kagame arifuza ko u Rwanda rwatekereza ku kongera Ilingala mu ndimi zikoreshwa mu gihugu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 2243

Umufasha wa Perezida wa Repubulika,Madamu Jeannette yatangaje ko yibaza niba igihugu cy’u Rwanda kitatekereza gahunda yo kongera ururimi rw’ilingala mu ndimi zemewe mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bikwiriye kwigwaho Ilingala rigashyirwa mu ndimi zemewe mu Rwanda mu ijambo ryo kwakira mugenzi we, umugore wa Perezida Tshisekedi wa Kongo, Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Yagize ati "Hari ubwo nibaza niba u Rwanda rudakwiriye gutekereza cyane kongera ilingala ku ndimi enye zemewe mu gihugu".

Umubare w’abavuga ilingala mu Rwanda ntabwo uzwi neza, si ururimi rukoreshwa mu bucuruzi cyangwa mu burezi, ruvugwa ahanini n’ababaye muri Kongo cyangwa abanyekongo baba mu Rwanda.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba gifite indimi nyinshi zemewe mu butegetsi aho mu zemewe harimo ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza, n’igiswayire giherutse kwemezwa mu mwaka wa 2017.

Madamu Denise Tshisekedi yageze i Kigali kuri iki Cyumweru taliki ya 09 Kamena 2019,yakirwa na madame Jeannette Kagame n’abandi bayobozi batandukanye.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyarugenge: Imodoka ya Coaster yabuze Feri igonga imodoka nyinshi zari...

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi itwara abagenzi ya RFTC,yabuze...
24 June 2019 Yasuwe: 4082 0

U Rwanda rwungutse inkura 5 z’umukara rwakuye I Burayi

Ku nshuro ya mbere mu mateka habaye iyimurwa ry’inkura z’umukara eshanu...
24 June 2019 Yasuwe: 1613 0

Perezida Kagame yasabye abanyaburayi kugabanya kumva ko bari hejuru mu...

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yasabye ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi...
24 June 2019 Yasuwe: 1585 1

Dore amwe mu mazina ajimije abantu basigaye bakoresha iyo bagiye kugura...

Ubusanzwe umuntu agura agakingirizo agamije kwikingira indwara zandurira mu...
22 June 2019 Yasuwe: 5721 1

Hatangajwe igihe filime ivuga ku butwari bw’ingabo 600 za FPR Inkotanyi zari...

U Rwanda ruri kwizihiza imyaka 25 ishize rubohowe, umunsi nyirizina...
22 June 2019 Yasuwe: 2709 1

Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Lt. Mutabazi

Urukiko rw’ubujurire rwatesheje Agaciro ubusabe bwa Liyetona Joel Mutabazi...
22 June 2019 Yasuwe: 529 0