skol
fortebet

Madamu Jeannette Kagame yasabiye abana ijambo mu igenamigambi

Yanditswe: Saturday 16, Jun 2018

Sponsored Ad

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika, umufasha wa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Jeannnette Kagame yasabye inzego z’ubuyobozi kujya zizirikana abana bato mu gihe zikora igena migambi kuko ari bo gishoro cy’ejo hazaza.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze kuri uyu munsi tariki ya 16 Kamena, aho yari yifatanije n’abatuye akarere ka Gakenke mu kwizihiza umunsi wahariwe umwana w’umunyafurika.

Madamu Jeannette Kagame wanasuye urugo mbonezamikurire rw’abana rwa Nemba, yavuze ko gahunda yo kuboneza imikurire y’abana ikwiye gushyigikirwa n’inzego z’ubuyobozi by’umwihariko Uturere mu gihe dukora igenamigambi kuko ari imwe mu zitezweho kuzamura u Rwanda rw’ejo kandi ko umwana wakuze neza atekereza neza.

Yagize ati “Igihe hakorwa igenamigambi ry’Akarere n’izindi nzego ni ngombwa guteganyiriza gahunda mbonezamikurire y’Abana kuko ari igishoro gikomeye ndetse inyungu zizavamo zizadufasha kubaka u Rwanda rufite ubukungu buhamye bishingiye ku bumenyi bw’abana barwo.”

Yanavuze ko ari ari ingenzi gushyira imbere imikurire y’abana kuko urwanda rw’ejo ruzubakwa n’amaboko yabo kandi rukaba rubitezeho byinshi.

Gusa ariko ngo kugira ngo uRwanda rugere kubyo rubitezeho, ni uko nabo bazabigira mo uruhare bitwara neza bakuzuza inshingano zabo nko kubaha ababyeyi no kwiga neza.

Ati “Imbaraga zose ababyeyi n’abarezi bashyira mu kwita ku burere bwanyu no kubashakira ubuzima bwiza, nta musaruro zatanga mwebwe mutabigizemo uruhare.”

Agaruka kukuba uyu munsi w’umwana w’Umunyafurika warahujwe n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ikizihirizwa rimwe, Jeannette Kagame yavuze ko bifite icyo bisobanuye kandi ko bikwiye kuzirikanwa kugira ngo umwana witezweho igihugu cy’ejo yubakwemo ubumenyi n’ushobozi.

Yagize ati “Bikwiye kujyana no guharanira uburenganzira bw’umwana no kurwanya inzitizi zose zabangamira imikurire ye, ari nabyo bimufasha kuba umwana wizihiwe kandi wagutse mu mitekerereze no mu myumvire.”

Madamu Jeannette Kagame yanasabye ababyeyi kujya baganira n’abana bakabatoza guhora bashakisha igishya cy’ateza imbere imiryango yabo aho kubacika bakajya mu mirimo ivunanye.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo bwo muri 2016, bwagaragaje ko abana 8 383 bakuwe mu mirimo ivunanye basubizwa mu ishuri no mu miryango yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa