skol
fortebet

Malawi: Abari basabye ko Murekezi ucyekwaho Jenoside afatwa akoherezwa mu Rwanda babivuyemo

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gihe hategerejwe umwanzuro wa nyuma ku koherezwa mu Rwanda kwa Vincent Murekezi ufungiwe muri Malawi, itsinda riheruka gusaba ko atabwa muri yombi ryatangaje ko ryamaze kwikuraho ubwo busabe.
Ubu busabe buvanyweho bwari bwatanzwe n’itsinda ry’Abanya-Malawi ryiyise ‘Concerned Citizens’, bwavugaga ko Murekezi afatwa akoherezwa mu Rwanda ngo yisobanure ku byaha bya Jenoside aregwa. Iri tsinda ryatangaje ko rivanyeho ubu busabe mu gihe tariki 13 Ukuboza 2016 humvikanye amakuru avuga ko umuherwe (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hategerejwe umwanzuro wa nyuma ku koherezwa mu Rwanda kwa Vincent Murekezi ufungiwe muri Malawi, itsinda riheruka gusaba ko atabwa muri yombi ryatangaje ko ryamaze kwikuraho ubwo busabe.

Ubu busabe buvanyweho bwari bwatanzwe n’itsinda ry’Abanya-Malawi ryiyise ‘Concerned Citizens’, bwavugaga ko Murekezi afatwa akoherezwa mu Rwanda ngo yisobanure ku byaha bya Jenoside aregwa. Iri tsinda ryatangaje ko rivanyeho ubu busabe mu gihe tariki 13 Ukuboza 2016 humvikanye amakuru avuga ko umuherwe w’ Umunya Tanzania uba muri Malawi yatanze ruswa kugira ibyo kohereza Murekezi mu Rwanda biburizwemo. Komisiyo ishinzwe ingabo, Umutekano n’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko ya Malawi yiteguraga guhura ngo ibuganireho.

Kuwa Kane w’Icyuweru gishize nibwo iryo tsinda rirangajwe imbere na Phillip Kamangira ryatangaje ku mugaragaro ko ritakirebwa n’ikibazo cya Murekezi, ko gishingiye ku mpamvu za politiki bikanakekwa ko ifatwa rye ryihishwe inyuma n’ishyari ry’abacuruzi bagenzi be.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwo buvuga ko bwohereje muri Malawi impapuro zisaba ko Murekezi atabwa muri yombi mu 2009, no muri Zimbabwe mu 2011, mu gihe yatawe muri yombi kuwa tariki ya 8 Ukuboza 2016.

Chikumbutso Mtumodzi uri muri ‘Concerned Citizens’ yavuze ko bakuyemo ubusabe bwabo nyuma yo gusanga ko mu mazina 95 yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Murekezi atariho ndetse kuba harashyizweho miliyoni $5 ku watanga amakuru yatuma abahunze ubutabera bafatwa, bitumvikana uko yaba acyidegembya mu bandi banyarwanda harashyizweho ako kayabo.

Ati “N’ikimenyimenyi, Murekezi afite imyaka 48 kandi iyo tubaze dusanga Jenoside yarabaye mu 1994 bivuze ko yari afite mu myaka 20, wajya kuri Google cyangwa ukabaza Guverinoma y’u Rwanda ugasanga abantu bayigizemo uruhare bari bafite mu myaka 30 cyangwa 40.”

“Iyi ni intambara y’amoko mu banyarwanda kuko nk’uko mubizi Murekezi ni umuhutu ariko yarongoye umugore w’umututsi, ni gute yakwica ubwoko yashatsemo?”

Nk’uko Ikinyamakuru NyasaTimes kibivuga, Phillip Kamangira, yashimangiye ko mu 2007 ubwo hatahwaga umuhanda witiriwe Perezida Kagame, Murekezi yari ahari, hakanatangazwa ko Abanyarwanda 18 bakekwagaho ibyaha birimo na Jenoside batawe muri yombi bakoherezwa mu gihugu cyabo.

Ubuyobozi muri Malawi kandi bunamukurikiranyeho ibyaha bya ruswa ahuriyeho n’uwitwa Komani Nyasulu, imiryango itari iya leta ikaba iri gusaba ku abanza kubiryozwa n’inkiko.

Gusa icyaha cya jenoside ntigisaza ku buryo igihe cyose ibimenyetso bigaragariye umuntu ahita akurikiranwa, nubwo ukekwaho icyaha yaba atarigeze akiregwaho mu myaka myinshi yabanje. Ibimenyetso kandi bigaragaza ko muri Jenoside hari abayigizemo uruhare bari mu myaka 20 cyangwa no munsi yayo.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin aheruka kubwira IGIHE ko ibirego bya Murekezi atari bishya kuko yari asanzwe afite idosiye mu Rwanda, ndetse inkiko Gacaca zamukatiye gufungwa burundu n’ubwo atari ahari.

Ati “Tumukurikuranyeho ibyaha bya Jenoside, n’ibyaha byo kwica no kurimbura nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Hari n’ubufatanyacyaha mu gukora jenoside no gucura umugambi wa jenoside. Ibyaha yabikoreye muri Butare-Ngoma, cyane muri segiteri ya Tumba.”

“Ari mu bayoboye ibitero, kugenzura za bariyeri, gukoresha inama n’ibindi bikorwa. Ikindi ni uko Gacaca yo mu Murenge wa Tumba yamukatiye adahari gufungwa Burundu.”

Murekezi uba muri Malawi guhera mu 2003, yabanje gusaba ibyangombwa byo gutura ndetse abihabwa na polisi y’icyo gihugu imaze kugaragaza ko nta cyasha afite, ahabwa ibyo byangombwa mu 2008 ndetse mu 2013 ahabwa ubwenegihugu nyuma yo kwishyura $5000, aho yayishyuye kuwa 9 Werurwe 2016 ndetse ahabwa pasiporo y’icyo gihugu.

Iperereza ryatangiye mu Banyarwanda batuye muri Malawi

Murekezi usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Malawi yatawe muri yombi nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kugaragaza ko uyu mugabo yahunze ubutabera, afatwa nyuma y’igitutu cyashyizwe kuri leta ya Malawi bayishinja gukingira ikibaba uyu mugabo ufatwa nk’umushoramari ukomeye mu gihugu.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’Umutekano muri Malawi, Beston Chisamile, yavuze ko batangije iperereza mu Banyarwanda baba muri Malawi kugira ngo babashe gutahura abahihishe bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Nta makuru menshi mbifiteho ariko ibyo twakoze byashingiye ku byatangajwe dutangiza iperereza, ku buryo byaba ari kare ngize ikintu mbitangazaho.”

U Rwanda ruvuga ko muri Malawi hari abantu bagera kuri 36 bahunze ubutabera, rugasaba ko boherezwa ngo babazwe ku byaha bya jenoside bakekwaho.

Vincent Murekezi yatawe muri yombi na Polisi ya Malawi tariki 8 Ukuboza 2016

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa