Meya Mbabazi n’ abari bamwungirije beguriye rimwe

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 7 March 2018 Yasuwe: 2645

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier n’abamwungirije babiri beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Werurwe 2018.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérôme, yatangaje ko aba bayobozi bose beguye nyuma y’uko bahejwe mu Nama Njyanama y’Akarere yateranye uyu munsi, bazira kuba hari amakosa menshi yabagaragayeho mu ikorwa ry’imishinga itandukanye.

Twangirimana Epimaque niwe wari Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe ubukungu, umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yari KAMBAYIRE Annociata.

Aba bayobozi kandi ntibirukanywe gusa ku kazi ahubwo bahise bakurwa mu bajyanama b’aka karere, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerome.

Mu mafaranga bashinjwa gucunga nabi ngo harimo ayo kubaka ikimoteri cy’Akarere aho Akarere kishyuye asaga Miliyoni 25, bitandukanye n’imirimo yari yakozwe.

Aba bayobozi kandi ngo barashinjywa imicungire mibi y’amafaranga yagenewe gufasha abatishoboye, bakanashinjwa imikoranire idahwitse hagati yabo yadindije imikorere y’akarere muri rusange.

Iri yegura rije mu gihe mu cyumweru gishize aribwo abayobozi bakuru b’ igihugu barimo n’ abayobozi b’ uturere bavuye mu mwiherero.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mukabalisa yongeye kuba Perezida w’ Umutwe wa Abadepite

Mukabalisa Donatille wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe...
19 September 2018 Yasuwe: 939 0

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize Inteko ishinga Amategeko(...

Abadepite 80 baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u...
19 September 2018 Yasuwe: 1049 0

Uturere 2 twa Kigali tumaze gukurwamo imibiri ibihumbi 18 abasenyewe amazu...

Mu mezi atatu ashize ibyobo byatawemo abishwe muri Jenoside yakorewe...
18 September 2018 Yasuwe: 1157 0

Uwahoze muri polisi y’ u Rwanda, urugo rwe rwatahuwemo imbunda n’...

Kabarisa Evariste wahoze ari umupolisi urugo rwe ruherereye mu kagari...
18 September 2018 Yasuwe: 4553 0

Umunyarwandakazi waharaniye inyungu z’ abarokotse Jenoside yitabye...

Umunyarwandakazi Mukankusi Christine wagize uruhare mu bikorwa bya diaspora...
18 September 2018 Yasuwe: 1519 0

Rusizi-Muganza:Abaturage bashyingura ababo ku mbuga

Abaturage bo mu murenge wa Muganza w’akarere ka Rusizi bavuga ko hari ubwo...
17 September 2018 Yasuwe: 683 0