skol
fortebet

Nyirasafari yanenze bwa butumwa buvuga ko ’nta mugabo w’ inganzwa uzajya mu ijuru’

Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yanenze inyigisho z’umuvugabutumwa wigisha avuga ko nta mugabo w’ingazwa uzajya mu ijuru, avuga ko nta wari ukwiye guterwa ipfunwe no kuba afasha umugore we kwita ku nshingano zo mu rugo.

Sponsored Ad

Hari amashusho amaze iminsi ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaramo umuvugabutumwa w’umugore ahagaze ku ruhimbi yigisha iteraniro ko nta mugabo w’ingazwa uzajya mu ijuru, agakomerwa amashyi y’urufaya hakumvikana n’abandi baseka.

Hari aho uyu muvugabutumwa yumvikana agira ati “Ngira ngo mbwire abagabo bari aha, nta mugabo w’ingazwa uzajya mu ijuru ntawe nta mugabo w’ingazwa uzajyayo. Ntushobora kurenga na metero ebyiri wowe ntushobora […] igihe Marigalita akikuyoboza telecomande, Jean Marie tambika manuka, iyorose, wajyahe se sha? Wambwira ngo ubwo bwanwa bumaze iki?”

Igihe cyatangaje ko mu nama yari yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igahurirwamo abayobozi batandukanye b’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yanenze uyu muvugabutumwa.

Yagize ati “Mperutse kubona akantu kazenguruka kuri WhatsApp, umugore wigisha ngo umugabo w’inganzwa ntazajya mu ijuru, ariko ubwo buganzwa tuvuga ubaye ugaburira umwana wawe, ukamenya ko afite isuku uri umugabo bigutwaye iki ko ari umwana wawe? Iyo myumvire ishaje n’abanyamadini bari hano dufatikanye tuyihindure. Umugabo afashe umwana akajya kumukingiza kuko umugore we ari meya yagiye ku kazi, ari mu nama nk’aha ngaha bitwaye iki?”

Yakomeje asaba abari bitabiriye iyi nama gufasha Leta guhindura imyumvire yise ko ishaje y’abumva ko kuba umugabo yafasha umugore we imirimo yo mu rugo ari ubuganzwa.

Asaba ko imyumvire y’abanyarwanda yaba ishingiye ku muco cyangwa ku idini, abantu bakwiye kurebamo ibibafitiye akamaro akaba aribyo bihabwa agaciro.

Uretse uyu muvugabutumwa, hasigaye humvikana abandi bakoresha amagambo atavugwaho rumwe mu nyigisho zabo haba mu nsengero ndetse no ku maradiyo.

Urugero rwa hafi ni uwitwa Niyibikora Nicolas wigishirije kuri Radio Amazing Grace ashimangira ko umugore aho ava akagera nta cyiza kimuranga.

Inyigisho ze zaje gutuma imiryango irengera iterambere ry’umugore ihaguruka, biza no kugeza aho Radiyo yavugiyeho ifungwa burundu nyuma yo kugaragara ko ibyavuzwe ari ubutumwa bupfuye bwahawe abanyarwanda.

Ibitekerezo

  • Buli gihe nibaza impamvu abantu bavuga ko abeza bazajya mu ijuru gusa.Nyamara bible yigisha buri gihe ko "dutegereje Ijuru Rishya n’Isi Nshya" nkuko 2 Petero 3:13 havuga.Ndetse na Yesu ubwe,yigishaga ko hali abantu bazaragwa isi nshya (Matayo 5:5).Nkuko byagenze ku gihe cya Nowa,ubwo imana yarimburaga abantu bose bali batuye isi,igasigaza abantu 8 gusa bayumviraga.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru kuko yali ahibereye.Yesu yarangije iyo nkuru avuga ko ariko bizagenda ku munsi w’imperuka dutegereje.Kuli uwo munsi,Yesu azazana n’abamarayika,atwike abantu bose bakora ibyo imana itubuza,isigaze abayumvira (2 Abatesaloniki 1:7,8).Ibyo ni birangira,isi izaba paradizo.

    Aha hantu jyewe sinemeranywa na Minister kuko kuvuga ko umuntu atwara umwana kw ishuri cyangwa kumufasha igihe ariwe ubashije kuboneka ari ubuganzwa. Nkuko umuvugabutumwa abisobanura ngo "igihe Marigalita akikuyoboza telecomande, Jean Marie tambika manuka, iyorose" ibi bisobanuye ko uba ukoresha n umugore ibyo yishakiye byose hatanarimo ubwumvikane yagati yanyu yewe ntanu uburinganire burimo. ukaba uri umugabo murugo ntajambo ufite yewe ntanigitekerezo watanga mw iterambere ry urugo rwanyu. ubwo koko waba ukiri umugabo m urugo koko?

    Ariko se Nyakubahwa Madame Minisitiri, koko mubutumwa bw’uyu pasiteri cyangwa Bishop, ntumbaze titre ye, harimo iki koko cyabangamira umurongo mukoreraho au contraire ahubwo mukuvuga azimiza kwe yubatse gahunda yose fatizo ku mibereho n’ingiro za buri munsi mu muryango nyarwanda none aho kumushimira mubaye abambera bo kumutera imijugujugu koko? Mu nyigisho yose yatanze mwafashemo ijambo rimwe gusa" Inganzwa" ariko se kubera iki mutanadusobanurira contexte yarikoreshejemo. Umuvugabutumwa ni responsable yibyo yavuze, ariko si responsable w’imyumvire yanyu. Nimutege amatwi neza inyigisho yose, murasanga ahubwo iyobokamana ryose ryigishije kuriya ba Shaddy Boo bagabanuka nka 70% .

    Nonese ministre arashaka kuvuguruza Imana yarebye ikabonako ntamugabo ukwiye kuba inganzwa, akabicaho akarongo nawe ati rekareka? Hhhhhh . Ahubwo yibaye abagore bose bari bafite ibyiyumviro nk’ibyuyu muvugabutumwa wenda imfu mu miryango hirya no hino zagabanuka! Mfunguye video y’uyu muvugabutumwakazi numva avuga amagambo y’ubwenge pe!!!

    Hhhhhhhh ariko abagore kweli ubwose muri kurengera iki muribyo nukuremamo ikizere umugabo winganzwa konawe ntakibazo azarinjyamo incengu zabagore ziyongere hhhhh!?

    Ariko ubutumwa ndabona buri clair kuko wajya gute mwijuru uringanzwa no mwisi kweri ntibibaho

    Yegoko,uko nukuri pe!nibyo nta umugabo w’inganzwa uzajya mw’ijuru

    Ministre, rwose ndemeranya 100% nuyu muvugabutumwa, umugabo wananiwe inshingano ze akaba inganzwa, ntabwo yajya mu ijuru gute se kandi azabazwa uburyo yakoresheje neza ububasha yahawe n imana ? Ahubwo uyu muvugabutumwa mwari mukwiye kumwifashisha mukumvikanisha neza ihame ry’uburinganire.N abandi bavugabutumwa bakomereze aha.

    Nta kibi yavuze, ahubwo nimwigishe abagore kubaha abagabo babo. Ibyo uyu mukozi w’Imana yavuze nta kibi yavuze, uburinganire muvuga bugomba kugera kuri bose, umugore, umugabo bose bagomba kubana mu bwubahane no mu bwuzuzanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa