skol
fortebet

Min. Soraya yagaragaje impamvu 2 ari ngombwa abacuruzi gufunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Yanditswe: Tuesday 05, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ubucuruzi, Soraya M. Hakuziyaremye avuga ko hari impamvu ngenderwaho zatumye habaho icyemezo cy’inama y’abaminisitiri kivuga ko ibikorwa by’ubucuruzi nk’amaduka, resitora, butike n’amasoko bigomba kuba byafunze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Kabiri, Min. Soraya yavuze ko n’ubwo izi mpamvu zitandukanye, zihuriye ku gukumira Covid-19. Ati: “Mu mibare yatanzwe, haba abarwaye, abapfuye harimo abacuruzi n’abaguzi. Impamvu ebyiri nyamukuru z’iki cyemezo cy’uko ibikorwa by’ubucuruzi byafungwa saa kumi n’ebyiri. Iya mbere ni uko tugomba kwirinda cyane ahantu hahurira abantu benshi n’ibikorwa byabahuza ari benshi. Icya kabiri ni amabwiriza yashyizweho yo kugira ngo abantu babe bageze mu rugo saa mbili z’ijoro.”

Minisitiri yakomeje avuga ko ibi byanzuwe nyuma yo kubona ko bamwe mu bacuruzi bakomezaga gufungura, bagafunga ari uko isaha igeze, bigatuma isaha yo kugera mu rugo itubahirizwa.

Yasabye abacuruzi gukora mu buryo busanzwe bakirinda kuzamura ibiciro. Min. Soraya yashimangiye ko minisiteri ikomeje igenzura, abafatirwa mu makosa bakabihanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa