skol
fortebet

MINEDUC yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuli guhagarika kongera amafaranga y’ishuli

Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019

Sponsored Ad

Minisiteri w’Uburezi,Dr Dr Eugène Mutimura,yamaze kubuza abayobozi b’ibigo by’amashuli ya Leta gukomeza kongera amafaranga mu gihe bagishakisha amakuru ahagije y’icyabiteye.

Sponsored Ad

Buri gihembwe amashuli yajyaga yongeza amafaranga y’ishuli bikagora cyane bamwe mu babyeyi,aho benshi bari bafite impungenge ko mu minsi iri mbere hari abanyeshuli batazongera kwiga muri bimwe mu bigo bya Leta kubera ubushobozi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Dr Eugène Mutimura,yabwiye abanyamakuru ko ibyo kongera amafaranga y’ishuli ku bayobozi bamwe b’ibigo by’amashuli bihabanye na gahunda ya Leta y’uburezi kuri bose.

Yagize ati “Nta shuri na rimwe ryemerewe kuzamura amafaranga y’ishuri hatabanje gukorwa igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo w’ishuri uturuka mu mu bice binyuranye amashuri abonamo amafaranga.”

Mutimura yavuze ko bamaze kwandikira Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugira ngo uturere dukurikirane amashuri agabanye ibyo kongera bikabije amafaranga y’ishuri.

Bimwe mu bigo bifite izina bimaze igihe bica amafaranga y’ishuli y’umurengera aho ku gihembwa yageraga ku bihumbi birenga 140.


Iki ni kimwe mu bigo biri imbere mu kuzamura amafaranga y’ishuli

Ibitekerezo

  • nukuri mineduc nikumire ibyobintu kuko nkibyobintu byose byanditse ntabyo umunyeshuri abona uretse ubujura gusa myzakore igenzura mubatunguye murebeko harabana babihabwa nukuri 147000nimenshi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa