MINEDUC yafashe umwanzuro ukomeye uzayifasha kuzamura ireme ry’uburezi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 October 2019 Yasuwe: 2678

Minisiteri y’Uburezi yafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi benshi bavuga ko riri ku rwego rwo hasi aho ishuri rimwe rigiye kuzajya rigira umwarimu urishinzwe n’undi umwe cyangwa babiri bamwunganira,



Minisitiri w’Uburezi,Dr Eugene Mutumura yabwiye abanyamakuru ko mu rwego rwo gukomeza gushakisha ireme ry’uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ko hari gahunda igiye gushyirwa mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu, aho ishuri rizajya rigira umwarimu urishinzwe n’undi umwe cyangwa babiri bamwunganira.

Yagize ati “Umubare w’abarimu ugereranyije n’abanyeshuri bigisha mu cyumba ntuhagije, ni yo mpamvu mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu, ishuri rimwe rizaba rifite umwarimu urishinzwe n’abandi babiri bo kumwunganira.”

Minisitiri Mutimura yavuze ko hagiye kongerwa umubare w’abarimu kugira ngo iyi gahunda igerweho mu gihugu hose.

Minisitiri yavuze ko icyumba cy’ishuri kirimo abanyeshuli 70 gikwiye kuba gifite abarimu babiri bakajya bunganirana.

MINEDUC ivuga ko iyo umwarimu umwe yigishije abanyeshuli benshi bituma bamwe bacyura ubusa ariyo mpamvu hagiye gushyirwaho abarimu 2 kugira ngo bajye bakurikirana imyigire y’abana ndetse bagire urwego rumwe mu myigire.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho mu burezi umwaka ushize n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga mu mwaka utaha yabaye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2019.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Victoire Ingabire yasanishijwe n’ubutumwa Perezida Kagame yatangiye mu ngoro...

Abakoresha imbuga nkoranyambaga na bamwe mu banyamakuru, basanishije...
15 November 2019 Yasuwe: 397 0

Sobanukirwa iby’ubutaka buri mu mujyi wa Kigali butabyazwa umusaruro bugiye...

Ku wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2019 nibwo umujyi wa Kigali watangaje ko...
15 November 2019 Yasuwe: 278 0

U Rwanda rwatesheje agaciro itangazo rya Leta ya Uganda rivuga ku bagande...

Guverinamo y’u Rwanda yatesheje agaciro itangazo rya leta ya uganda rivuga...
15 November 2019 Yasuwe: 890 0

Umubyeyi wa Mutabazi meya w’akarere ka Bugesera yamutunguye mu biro bye...

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yatunguwe mu biro bye...
15 November 2019 Yasuwe: 3113 0

U Rwanda rwasabye Uganda kwimura ibiganiro bagombaga kugirana mu gushyira...

Nubwo byari biteganyijwe ko kuwa 18 Ugushyingo 2019 aribwo abayobozi b’u...
15 November 2019 Yasuwe: 1226 0

Canopy ikiraro cyo muri Nyungwe cyashyizwe ku mwanya wa mbere ku...

Icapiro “Lonely Planet” ryo muri Australia rizwi mu kwandika ibitabo biyobora...
14 November 2019 Yasuwe: 4558 2