skol
fortebet

Minisitiri Kabarebe yavuze ko umwanzi ukomeye u Rwanda rushobora kugira ari amacakubiri

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ingabo Jenerali James Kabarebe avuga ko umwanzi u Rwanda rushobora kugira akaruhemukira ari amacakubiri naho abandi banzi nka FDLR nta kintu bashobora gutwara u Rwanda.
Uyu muyobozi ibi yabigarutseho mu muhango wo gushyiraho ihuriro ry’Ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Rubavu abereye imboni.
Min Kabarebe yemeza ko Abanyarwanda bagomba kwirinda amacakubiri kuko ari cyo kintu cyonyine gishobora gutuma abanyarwanda basubira mu mateka mabi banyuzemo.
Ati “Umwanzi wa mbere w’u Rwanda (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ingabo Jenerali James Kabarebe avuga ko umwanzi u Rwanda rushobora kugira akaruhemukira ari amacakubiri naho abandi banzi nka FDLR nta kintu bashobora gutwara u Rwanda.

Uyu muyobozi ibi yabigarutseho mu muhango wo gushyiraho ihuriro ry’Ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Rubavu abereye imboni.

Min Kabarebe yemeza ko Abanyarwanda bagomba kwirinda amacakubiri kuko ari cyo kintu cyonyine gishobora gutuma abanyarwanda basubira mu mateka mabi banyuzemo.

Ati “Umwanzi wa mbere w’u Rwanda ni amacakubiri, ikintu kinesha u Rwanda, cyanesheje u Rwanda ni amacakubiri, u Rwanda ingusho rwaguyemo ni iyo gusenya ubumwe bw’abanyarwanda, naho bariya ngo ni FDLR mubareke ni ubwo bari hariya hakurya, bazakomeza kuhaba basazireyo ariko u Rwanda aho rugeze si urwo guhangana na bariya, ikibazo cyaba ni muri mwe muramutse mucitsemo ibice.”

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku gipimo cy’’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, abacyibona mu moko, akarere ka Rubavu na Musanze ni two tuza ku isonga mu kugira abaturage benshi bacyibona mu moko ndetse bakiri hasi mu bumwe n’ubwiyunge.

Ubu bushakashatsi bwakozwe muri 2015, Akarere ka Musanze kaza ku isonga ku kigero cya 78,8% mu gihe Rubavu iza ku mwanya wa 2 ku kigero cya 77,3%.

Ku bwa Minisitiri Kabarebe ngo ibi abihuza n’Imiterere y’utu Turere ndetse n’amateka twanyuzemo.

Ati “ Kuba Rubavu ikiri mu turere turi inyuma mu bumwe n’ubwiyunge si igitangaza cyane, muzi intambara y’abacengezi yabereye ahangaha, umuyobozi wa FDLR si uwa hano? Abasirikare bakuru, abayobozi bakuru benshi bagize uruhare muri Jenoside bakomokaga i Rubavu, kiriya kigereranyo nticyabura.”

Nk’ uko Izubarirashe dukesha iyi nkuru ryabitangaje, Minisitiri Kabarebe yasabye Abanyarubavu kutirara bagakomeza kurwanya amacakubiri kuko ngo abantu iyo bibagiwe byoroha kongera gusubira mu bihe bibi banyuzemo.

Ati “ Kurwanya amacakubiri ntabwo ari ibintu bizarangira umunsi umwe, ni uguhozaho kuko amacakubiri yigishijwe igihe kirekire, abantu tugira indwara imwe, kwibagirwa, ugasanga abntu batangiye kwibagirwa ibihe twanyuzemo baradamaraye, kandi abashaka kubiba ayo macakubiri bo ntabwo bibagirwa, ntitugomba kwibagirwa aho twavuye kuko byatuma tutamenya iyo tujya aho ari ho”

Akarere ka Rubavu na Musanze ni two tuza ku isonga mu kugenda biguruntege mu bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, ku ruhande rwa Rubavu bivugwa ko igitera izi mbaraga nke ari imiterere y’aka karere kuko gaturanye na Congo aho usanga abanya Rubavu benshi birirwa muri Congo, aho ngo bashobora kuba bakura imico mibi kuko hariyo FDLR n’abandi banyarwanda besnhi bakoze Jenoside.

Iri huriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ririmo abahoze ari abayobozi, abayobozi bariho ndetse n’izindi nzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa