skol
fortebet

Gitifu w’ umurenge ushinjwa gusuzugura ingabo yasabye imbabazi

Yanditswe: Saturday 16, Jun 2018

Sponsored Ad

Anaclet Niyonsaba

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge kibilizi wo mu karere ka Nyamagabe , Colonnel Theodomir Bahizi yamuvuzeho agasuzuguro arabyemera anabisabira imbabazi. Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka ambyumvise ati "Abayobozi bitwara nabi ntibakwiye kurwazwa"

Sponsored Ad

Byatangajwe kuri uyu Gatandatu tariki 15 Kamena 2018 mu nama nyunguranabitekerezo y’abayobozi b’ Intara y’Amajyepfo.

Colonnel Theodomir Bahizi uyobora ingabo zo mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara, wari muri iyo nama, yagaragaje ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe yabasuzuguye ubwo bari mu bikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage.

Yagize ati “Mu kwezi gushize umuyobozi w’ingabo muri Kibirizi yamubajije aho bajya gukorera, aramusubiza ngo uyu munsi hari akandi kazi dufite, ariko mushoboye mwareba aho mujya.”

Inkuru ya Kigalitoday, ivuga ko Tariki 14 Kamena 2018, na bwo uyu muyobozi yongeye gusuzugura ingabo zagiye aho bari bumvikanye guhurira n’abaturage ariko zisanga yo zonyine.

Umuyobozi wazo yamuterefonnye amubaza impamvu bari bonyine undi ngo amubwira ko ngo yamwibeshyeho atari we uyobora umudugudu.

Anaclet Niyonsaba, ari we munyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, abajijwe kwisobanura ku byo aregwa yemeye amakosa avuga ko icyabiteye ari uko baticaye ngo bafatire hamwe gahunda.

Ati “Mumbabarire rwose ko ntatunganyije neza gahunda nagombaga gutunganya. Nabitewe no gutekereza nabi.”

Si ubwa mbere uwo muyobozi agaragaweho kugongana n’inzego z’ubuyobozi, kuko ngo no kuva mu 2006 atangira umurimo w’ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’umurenge, Amaze kwimurwa inshuro enye mu mirenge bitewe n’imikorere ye inengwa. Amaze kuyobora imirenge ya Cyanika, Kamegeri, Buruhukiro na Kibirizi.


Minisitiri Kaboneka

Minisitiri Kaboneka avuga ko abayobozi bitwara nabi bagomba kubibazwa, anabwira abayobozi ko batagomba guhishira cyangwa kujenjekera abakora nabi kuko abo baba bahemukira ari abaturage.

Ati “Ibibazo bye byagaragaye kera, batangira ibyo kurwaza. Urarwaza umwe uhuhura abandi? Uzi kurwaza umuntu umwe uhuhura 100? Bayobozi nimufate inshingano zanyu murengere abaturage.”

Yanavuze ko niba umuntu akoze amakosa rimwe agirwa inama, yakomeza akihanangirizwa, aho kwimurwa kuko ubwabyo atari igihano. Kandi ngo byaba byiza mu gihe adafatiwe ibyemezo kutimurwa, ahubwo akarekerwa aho yari ari byibura ahandi hagakomeza kuba hazima.

Muri iyi nama hanagaragajwe ko muri iyi minsi hari inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka zagiye zipfa, rimwe na rimwe biturutse ku burangare bw’abashinzwe kuzitaho. Nko kuba i Muhanga hari inka 28 zapfuye mu gihe cy’icyumweru biturutse ku mukozi w’akarere wari ubishinzwe watanze imiti itangana n’iyo yari yatswe na veterineri wagombaga kuzivura.

Mu Karere ka Nyaruguru na ho hapfuye inka zigera kuri 27 mu gihe cy’amezi abiri, ariko hari 12 zapfuye biturutse ku kuba abaturage barahamagaye veterineri w’umurenge batuyemo wa Busanze akabaca amafaranga, bakayabura na bo bakabyihorera nyamara ngo imiti yashoboraga kuzivura ku karere yari ihari.

Ibi na byo Minisitiri Kaboneka yabigaye agira ati “Leta iguze imiti wowe utangiye kuyicuruza ku muturage, utaguhaye amafaranga uramwihoreye inka irapfa, nk’aho ari imiti yawe. Urimo ukora akazi uhemberwa buri munsi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko inka 12 zapfuye mu Murenge wa Busanze zazize veterineri washatse indonke mu baturage
Icyakora ngo hari babiri mu babuze inka ku bw’aba bakozi bitwaye nabi bazashumbushwa muri iyi minsi, kuko hari inyana ebyiri zatanzwe na Perezida wa komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, na we wari waje muri iyi nama.

Minisitiri Kaboneka yanibukije abayobozi batarara mu duce bayobora ko ubuyobozi atari ubucanshuro cyangwa ubupagasi, kandi ko atari ubukerarugendo.

Yavuze kandi ko abayobozi basabwa raporo bagatanga imibare itari yo bakwiye kubihagarika kuko iterambere ritashingira ku binyoma.

Ibitekerezo

  • ARIKO UBUYOBOZI BWA NYARUGURU BUKOMEJE GUSHYIGIKIRWA MU AFUTI!!! IBI NABYO BISHAKIRWE IMPAMVU MU MIZZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa